Daniel Arap Moi wabaye perezida wa kabiri wa Kenya yatabarutse

Daniel Arap Moi w’imyaka 95 wayoboye Kenya yatabarutse mu rukerera.

Moi yabaye perezida wa kabiri wa Kenya wayoboye iki gihugu nyuma y’ubwigenge cyabonye mu 1963 asimbuye Jomo Kenyatta kuva mu 1978 ubwo yari amaze gutabaruka. Uyu mugabo yafashwe nk’ikimenyetso cyo guhuza abanya Kenya.

Yayoboye Kenya mu gihe cy’imyaka 24. Iby’urupfu rwe byemejwe na Perezida Uhuru Kenyatta.

Muri iyi minsi ubuzima bwe ntibwari bumeze neza dore ko mu mpera za 2019 yajyanywe mu bitaro nyuma aza kubagwa ingasire y’ukuguru.

Ntakirutimana Deus