Perezida Trump yagizwe umwere, ntacyegujwe

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump ntacyegujwe nkuko byifuzwaga na bamwe mu batamushyigikiye.

Trump yaraye atsinze ibirego yaregwaga birimo gukoresha nabi ububasha afite, ni umwanzuro watorewe n’abasenateri 48 w’abavugaga ko icyo cyaha kimuhama mu gihe abavuga ko kitamuhama babaye 52 nkuko bigaragara mu binyamakuru birimo le Figaro.

Ku cyaha cya kabiri yari akurikiranyweho cyo kubangamira kongere ya Amerika, abavuga ko atari icyaha babaye 53, ni ukuvuga ko bakimuhanaguyeho, mu gihe abakimuhamya ari 47. Gutsindwa kwa Trump byasabaga ko byemezwa n’abasenateri 75% bangana na 3/4 by’iyi sena igizwe n’abasenateri 100.

Ibi bivuze ko Trump yatsinze uru rubanza akaba azakomeza kuyobora Amerika, ndetse ubu akaba yaratangiye amatora y’ibanze yo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri.

Icyatangaje ni uburyo umusenateri umwe wo mu ishyaka rya Trump(Abarepubulika) yagiye ku ruhande rw’abamushinja ibyaha. Uwo ni Mitt Romney we yatoy avuga ko Trump akurikiranwa ku cyaha cyo gusuzugura Inteko kuko ngo yakoze icyaha gokomeye, atandukira ku ndangagaciro z’ishyaka ryabo.

Ubwo uru rubanza rwatangiraga, abanyamategeko baburaniraga Trump bashinjaga abademokarate gushaka gukuraho ibyavuye mu matora ya 2016.

Kwiregura ku byo Bwana Trump aregwa byamaze iminsi 3, nyuma y’uko kumva uruhande rw’abademokarate rumushinja birangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Trump yaregwaga ibyaha bibiri bigendanye n’ikibazo cya Ukraine, gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira imikorere y’inteko ishinga amategeko.

Yashinjwaga guhagarika inkunga ya gisirikare ya Ukraine ngo ashyire igitutu kuri Perezida Volodymyr Zelensky kugira yemere gukora iperereza kuri mukeba wa Trump wo mu bademokarate Joe Biden n’umuhungu we Hunter.

Abademokarate kandi bamushinjaga gusaba Bwana Zelensky kohereza intumwa ze muri White House ngo baganire kuri uyu mugambi.

Yaregwaga kandi kubangamira imikorere y’inteko yanga kuyitaba mu rubanza rwo kumweguza no mu iperereza. Trump ntiyahwemye kuvuga ko ibyo aregwa byose ari ibinyoma.

Ntakirutimana Deus