U Rwanda rwakebuye ibihugu ku byuka bihumanya ikirere rwiha n’intego

U Rwanda rurahamagarira ibihugu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.

Ibyo byasabwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente mu nama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe yiswe COP26 iri kubera Glasgow muri Ecosse.

Dr Ngirente yavuze ko bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%, mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kwirinda ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe nkuko RBA yabitangaje.

Avuga ko Isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ku ruhande rw’u Rwanda agira ati “Turimo guca ku ruhande inshingano dufite ku baturage bacu ndetse n’umubumbe wacu niba tudakemuye vuba na bwangu ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe. Kugabanya ubushyuhe bw’Isi ku gipimo cya dogere celcius 1.5 ndetse no kugabanya 45% y’ibyuka bihumanya ikirere birakenewe kandi bigomba gukorwa vuba na bwangu.”

“Mu Rwanda turi abahamya b’ukuri b’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, imyuzure, amapfa n’inkangu byangije ibikorwa n’imitungo y’abaturage ndetse binadutwara ubuzima. Niyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku gipimo cya 38% mu myaka 10 iri imbere ndetse bikazagera ku gipimo cya zeru muri 2050.”

Minisitiri w’intebe kandi yongeye guhamagarira ibihugu bitaremeza burundu amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali kwihutira ku bikora, mu nyungu z’abatuye Isi bose.

Ati “Reka nkoresha uyu mwanya nshimire buri gihugu cyemeje amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali kandi mpamagarire abasigaye bose kubikora. Nituyashyira mu bikorwa byuzuye aya masezerano yatuma ubushyuhe bugabanukaho dogere celicius 0.4 mu mpera z’ikinyejana. Igihe kirageze kandi ngo dufatanye kubyaza umusaruro amasezerano ya Paris.”

Abafashe ijambo bose muri iyi nama bagaragaje ko ibigomba gukorwa byose bikwiye gukorwa vuba na bwangu, kugira ngo batabare uyu mubumbe wugarijwe n’iyangirika ry’urusobe rw’ibinyabuzima kubera ibyuka bihumanya ikirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *