Abadepite bagaragaje ibibazo biri mu micungire y’amarimbi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yitabye inteko ishinga amategeko ngo asobanure ku bibazo bitandukanye birimo icy’imicungire y’amarimbi abadepite bavuga ko itaboneye.

Ni nyuma yuko abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko bari basabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi.

Imibare iriho igaragaza ko mu Rwanda habarurwa amarimbi 1439, muri yo agera ku 307 niyo azitiye, mu gihe 1132 ataziriye, ni mu gihe hari imirenge 91 idafite amarimbi bigatuma abaturage bagishyingura mu ngo.

Ibyo bituma ubutaka bwabo buta agaciro mu gihe cy’igurisha. Ibindi byagaragaye ni abakora ingendo ndende bajya gushyingura, amarimbi adacunzwe neza aho usanga amatungo ayangiza n’ibindi.

Ibyo bibazo byiyongeraho ibyagaragajwe n’abadepite barimo  Murekatete Marie Theresse wagize ati  “Hari ibintu bidutera mu bihombo, ugasanga  bateguye nk’ahantu hakozwe amaterasi kugira ngo abaturage bahabyaze umusaruro ugasanga niho bashyize irimbi, ndumva izi komite zikwiye guhugurwa.”

 

Akayezu Theodette utuye i Rusororo yagize ati “Iri rimbi rifashwe neza abakozi baryo barikorera isuku uko bikwiye, ariko dufite ikibazo cy’udusimba tumeze tuva muri iri rimbi tudutera ku buryo ushobora guteka inkono y’ibishyimbo ugasanga twuzuyemo.”

Muri iyi mirimo y’inteko yatambutse kuri Radiyo Rwanda Inteko, Minisitiri Gatabazi avuga ko iyi minisiteri ikorana n’inzego zibanze by’umwihariko uturere mu gukemura ibi bibazo bikigaraga mu mitunganyirize y’amarimbi, kandi ko hazakomeza gushakishwa ibisubizo by’ibibazo byaba ibigaragazwa n’abadepite cyangwa abaturage cyane cyane hashyirwa imbaraga mu guhugura komite zishinzwe gufata neza amarimbi.

Ati “Twemeje ko uturere tugomba guhugura izo komite, kandi Minisiteri ikazakurikirana iki gikorwa tukamenya neza niba zarahuguwe, tukabikorera Raporo namwe muzabonera kopi.”

By’umwihariko ku kibazo cy’amarimbi atazitiye, Minisitiri Gatabazi avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka iki ari kimwe mu bizashyirwa imbere.

‘’Turabizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka tubona n’ingengo y’ imari, tuzagenda turushaho kuyazitira Nta kabuza.”

Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press wagiye ukora ibiganiro bihuza abaturage n’abayobozi mu turere twa Burera, Nyamagabe, Nyagatare na Nyabihu maze abaturage bagaragaza ko bafite ikibazo gikomeye cy’amarimbi, muri Burera ho hari abashyingura mu ngo zabo n’abatira aho bashyingura. Uyu muryango uteganya gukora ikiganiro kirambuye gihuza inzego zitandukanye kuri iki kibazo mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *