U Rwanda ruti “Uganda ikomeje guhohotera abanyarwanda” Uganda iti “Tugiye kurekura 130 dusigarane abandi 310”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta avuga ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zagiye ziba zihuje ibihugu byombi biga ku bibazo bibangamiye umubano w’ibihugu byonbi.

Ibikorwa na Uganda, Biruta avuga ko bishimangira ubushake buke iki gihugu gifite mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi. Yabivugiye mu nama yahuje intumwa z’ibi bihugu n’ibihugu by’abahuza bya Angola na Congo Kinshasa ije ikurikira iyahuje abakuru b’ibi bihugu yabereye i Gatuna/Katuna mu minsi ishize. Iy’uyu munsi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko tubikesha RBA.

Biruta yatanze urugero rw’aho ku itariki 18 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, abagore babiri b’abanyarwandakazi bajugunywe ku mupaka w’ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y’abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaba kandi yaranze kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.

Leta ya Uganda yo itangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu Sam Kutesa.

Kutesa yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda bikazakorwa mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n’ubutabera bw’igihugu cye leta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.

Kutesa kandi yagaragaje ko nyuma y’inama ya Gatuna yahuje abakuru b’ibihugu byombi n’ab’ibihugu bibahuza, Uganda yakusanyije amakuru ku banyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu, bikubiye muri iryo kusanyamakuru bizashyikirizwa Leta y’u Rwanda mu gihe kiri imbere.

The Source Post

Loading