U Rwanda n’u Burundi baganiriye ku bufatanye mu by’ubutabera
Ku ruhande rw’u Burundi, Minisitiri w’ubutabera Madame Banyankimbona avuga ko ibihugu byombi bizakomeza kunoza ubufatanye barindana inkozi z’ibibi.
Agira ati “Tuje kuganira ku bijyanye n’ubutabera cyane cyane ku guhashya inkozi z’ibibi, no gukurikirana uwo ari we wese ushinjwa guteza umutekano muke, kugira ngo ubutabera bw’ibihugu byombi burusheho kuba bwiza”.
Akomeza avuga ko bishimiye kwakira impunzi zari mu Rwanda ubu zasubijwe mu kazi zikigera mu Burundi, kandi zikaba ngo zaracungiwe imitungo kuva zayivamo, ubu zikaba zirimo kubaka igihugu nk’abandi baturage.
Ku bijyanye no guhererekanya abakekwaho ibyaha, muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi inyeshyamba 19 zivuga ko ziri mu mutwe w’abarwanyi wa RED Tabara, uwo mutwe ugizwe n’abahoze mu gisirikare cy’u Burundi bavuga ko bagamije kubohora icyo gihugu, bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020.
U Burundi bwo bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11bo mu mutwe FLN wigambaga ibitero byahitanye abaturage mu nkengero z’ishyamba cyimeza rya Nyungwe, bashyizwe mu biganza by’u Rwanda mu Kwakira 2021.
Impande zombi zivuga ko ibimaze kugerwaho ari ibyo kwishimira kandi bigaragaza ubushake bwo kongera kuzahura umubano. Uwo mubano wajemo agatotsi ubwo mu Burundi hapfubaga igikorwa cy’ihirikwa ry’ubutegetsi, u Burundi bugashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibyo bikorwa, mu gihe u Rwanda rubushinja gucumbikira abashaka kurugirira nabi.
Abayobozi mu biganiro