Ntitwifuza gutakaza abanyarwanda-Busabizwa

Abatuye Intara y’Amajyepfo barasabwa kubahiriza gahunda za Leta kuko izishyiraho igamije ineza yabo; kwirinda icyatuma batakaza ubuzima.

Ibyo babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait nyuma y’umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Musambira muri iyo ntara.

Busabizwa yibukije abo baturage ko leta yabashyiriyeho gahunda nziza bakwiye kubahiriza kuko itifuza kubahomba

Agira ati “Gahunda zose za leta zigamije imibereho myiza y’abanyarwanda, dukwiye kuzubahuriza kuko ntitwifuza gutakaza abanyarwanda kuko ari wo mutungo wa mbere w’igihugu.”

Busabizwa abibutsa ko bagomba kwitabira mituwele kuko ari ukurengera ubuzima bwabo, hari kandi gahunda ya Ejo Heza yo kwiteganyiriza, kurwanya imirire mibi mu bana, barindwa bwaki ndetse no kwitabira ishuri.

Umugoroba w’umuryango muwushyiremo imbaraga mujye muganira, twagiye tubona abiyahura kubera amakimbirane, abarwana bakicana ntitwabyishimira kdi ntitwifuza gutakaza abantu bagiye muri ubwo buryo.

Inzoga z’inkorano, iyo igeze mu mutwe urahinduka umuntu amera nk’uwasaze agakora ibikorwa bidakwiye, niba hari aho zir muzigarahaze, zitera indwara umwijq n’ibindi, ntitwifuza gutakaza abanyarwanda kuko umutungo wa mbere dufite ni bo, abazafatwa bazahanwa.

Mufashe abayobozi mutange amakuru ku bahohotera abana, usanga abantu bahishirana, turabasaba mutangire amakuru ki gihe. Mwirinde umuco wo guhishira duhane abari kutwangiriza abana.

Yibutsa ko abaturage bagomba kwitabira umugoroba w’umuryango kuko ubafitiye akamaro kanini.

Ati “Umugoroba w’umuryango muwushyiremo imbaraga mujye muganira, twagiye tubona abiyahura kubera amakimbirane, abarwana bakicana ntitwabyishimira kandi ntitwifuza gutakaza abantu bagiye muri ubwo buryo.”

Mu bindi abasaba kwirinda birimo inzoga z’inkorano, avuga ko iyo zigeze mu mutwe w’umuntu zisa n’iziyobya ubwenge zigatuna bakora ibidakwiye. Yongeraho ko zitera indwara zitandukandukanye zirimo umwijima n’izindi.

Abasaba gutangira amakuru ku gihe ngo ubuyobozi bukurikirane ibyo bibazo ndetse batanibagiwe ibijyanye no gusambanya abana bakirinda kubihishira.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere asaba abatuye ako karere gukomeza kubungabunga imiryango, ikaba ifite icyerekezo, bongera gushyira imbaraga mu gikoni cy’umudugudu.

Umuganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, hasibuwe umuhanda w’umugenderano wabonaga witabitiwe n’abaturage ku bwinshi. Busabizwa yashimye ubwo bwitabire, avuga ko kuba wongeye kubaho kuva covid 19 yagera mu Rwanda byatewe nuko abantu bubahirije ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bakanakingirwa abibutsa ko bagomba kubikomeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *