Impinduka mu mikorere y’abamotari
Leta y’u Rwanda yatangaje imyanzuro ku bibazo by’abamotari birimo ibyatumye bigaragambya mu minsi yashize.
Umuvugizi Wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yavuze ko imwe mu myanzuro yafashwe irimo gukoresha mubazi.
Ati”Mubazi igomba gukoreshwa utazakoresha azabibazwa”
Akomeza avuga ko amakoperative y’abamotari 41 yariho avanwaho hagashingwa andi atanu nayo azakora mu buryo butandukanye n’ubwa mbere.
Imitungo ya koperative zizaseswa azagabanywa abanyamuryango. Mbere hari ikibazo cyuko hari koperative zagiraga abanyamuryango benshi, izimo bake abanyamuryango bazo bagasabwa kwishyura amafaranga menshi.
Ati ” Habagaho ikibazo cyo gukoteza. iyo misanzu ivuyeho ntabwo umumotari azongera gutanga uwo musanzu, serivisi batangaga zizajya zitangwa na RURA.
Ikindi cyabayeho ni uko amafaranga ibihumbi 10 Frw y’uruhushya (autorisation) bishyuraga mu bihe bitandukanye azajya yishyurwa rimwe umumotari asaba uruhushya, ubundi akaruhabwa ntacyo yishyuye.
Andi mfaranga abamotari batangaga y’ibihumbi 23 frw azajya ajya muri RURA iyatange muri koperative zabo.
Abari basanzwe baraciwe amande kuko batishyuye imisoro yavanweho.
Mukurarinda avuga ko guhera uyu munsi motari ugenda akishyura imisoro, ibihano biravaho, ariko urenza amezi atatu atarushyura ayo mande aragarukaho.
Ku bijyanye na mubazi, igiciro cy’urugendo kuri mubazi ni 400Frw mu birometero bibiri bya mbere , bityo ngo bizatuma motari atazongera gushyiraho igiciro uko yishakiye.
Mubazi baratangira kuzifata ku batari bazifite, abazifite bazikoreshe.
Bigaragambije bakomeje kuzifata, ikibazo ntabwo cyari mubazi byari ibizishamikiyeho.
Ku bijyanye n’igiciro cy’ubwiahingizi abamotari bakunze kuvuga ko kiri hejuru, Mukurarinda yavuze ko bari kuganira na sosiyete zibaha ubwo bwishingizi ku buryo ikiguzi gishobora kugabanuka bitewe n’ibiganiro n’imyitwarire ku bijyanye no kugabanya amakosa.
Yatsindagiye ko motari udafite ibyangombwa atazongera kwihanganirwa.
Ati”Nta mumotari uzongera kwihanganirwa adafite uruhushya rwo gutwara moto nta kongera kubyihanganira.”
Yungamo ko abamotari batazi gusoma ariko bazi gutwara moto bazafashwa na polisi mu gihe cy’amezi atatu bakaba babonye ibyangombwa.
Iyi nkuru yakuwe mu kiganiro Alain Mukurarinda yagiranye na RBA