Minisitiri w’intebe wungirije Alexander Novak yavuze ko “gukomanyiriza ibitoro by’Uburusiya byatera ingaruka z’akaga ku isoko ry’isi”, igiciro cy’akagunguru k’ibitoro cyikikuba inshuro zirenze kikagera kuri $300.

Amerika n’inshuti zayo bimaze iminsi bireba uko byose hamwe byakumira ibitoro by’Uburusiya ku isoko mpuzamahanga nk’ikindi gihano kubera gutera Ukraine.

Ariko Ubudage n’Ubuholandi kuwa mbere byanze uwo mugambi.

Gas igera kuri 40% hamwe na 30% by’ibitoro bikoreshwa mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU) biva mu Burusiya, kandi nta wundi wabaha ibi mu buryo bworoshye mu gihe byahagarikwa.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ya leta, Novak yavuze ko “bidashoboka kubona vuba icyasimbura ibitoro by’Uburusiya ku isoko ry’Iburayi”.

Ati: “Bizafata imyaka, kandi bizahenda kurushaho abaguzi b’i Burayi. Amaherezo, nibo bababara kurusha abandi kubera ingaruka z’ibi.”

Akomoza ku cyemezo cy’Ubudage cyo mu kwezi gushize cyo guhagarika kwemeza umuyoboro wa Nord Stream 2, umuyoboro mushya wa gas uhuza ibi bihugu, Novak yavuze ko bishobora gutera kwihorera.

Yagize ati: “Dufite uburenganzira bwose bwo gufata icyemezo bihwanye tugahagarika gushyira gas muri Nord Stream 1 [isanzwe ikora]”.

Uburusiya nicyo gihugu gitunganya gas nyinshi ku isi kikaba icya kabiri mu gutunganya ibitoro, bityo igikorwa cyose cyo guhana uruganda rwabo rw’ingufu cyazahaza cyane ubukungu bwabo, ariko bidasize n’ubwo ku isi.

Ukraine yakomeje gusaba ibihugu by’iburengerazuba gufata ibihano nk’ibyo, ariko hari ubwoba ko byatuma ibiciro bitumbagira. Abashoramari babona ko ibihano bimaze gufatwa ari byo byatumye akagunguru k’ibitoro kagera ku $139 ku wa mbere – igiciro cyo hejuru cyane mu myaka 14 ishize.

Ibi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri petrol bizamuka henshi ku isi.

Muri weekend ishize u Rwanda rwazamuye ibi biciro, litiro ya mazutu iva ku 1,140Frw igera ku 1,201Frw naho iya lisansi iva ku 1,225Frw igera ku 1,256Frw.

Litiro ya lisansi mu Rwanda igeze ku 1,256Frw, ibiciro byarazamutse no mu bihugu byo mu karere
Litiro ya lisansi mu Rwanda igeze ku 1,256Frw, ibiciro byarazamutse no mu bihugu byo mu karere

Reuters isubiramo uwatanze amakuru itavuze izina wemeza ko Amerika yaba ishaka gufata ibyo bihano ku Burusiya yonyine idafatanyije n’inshuti zayo, yo ibitoro byayo bingana na 3% nibyo biva mu Burusiya.

Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz yahakanye igitekerezo cy’ibihano bihuriweho, avuga ko Uburayi “bwanze kubushake guhana” urwego rw’ingufu rw’Uburusiya kuko ibyo butanga “bitaboneka mu bundi buryo” muri iki gihe.

‘Igitutu gikomeye’

Alexander Novak yavuze ko Uburusiya buhangayikishijwe n’ibyo bubona kandi bwumva ku migambi yo gukomanyiriza ibitoro by’Uburusiya cyangwa kubigabanya.

Ati: “Turabona abafatanyabikorwa bacu, abacuruzi, kompanyi z’ubwikorezi mu nyanja, banki n’ibigo by’imari bijya ku gitutu gikomeye.”

Novak yavuze ibi mu gihe ibiganiro ku ncuro ya gatatu hagati y’Uburusiya na Ukraine muri Belarus ntacyo byagezeho kuwa mbere.

Abantu barenga miliyoni 1.7 bamaze guhungira mu bihugu bituranyi kuva iyi ntambara yatangira tariki 24 Gashyantare, kuwa mbere ishami rya ONU rishinzwe impunzi ryatangaje ko abarenga miliyoni 1 bamaze guhungira muri Pologne.

Dmitry Peskov umuvugizi w’ibiro bya Kremlin yabwiye Reuters ko Uburusiya bwahagarika ibitero byabwo mu gihe Ukraine nayo yareka kurwana, igahindura itegekonshinga ikemeza kutagira aho ibogamira, ikemera Crimea nk’agace k’Uburusiya kandi ikemera ubwigenge bw’ibice byafashwe n’inyeshyamba bushyigikiye.

BBC