Muhoozi Kainerugaba wasezeye mu gisirikare ni muntu ki?

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko asezeye mu gisirikare.

Abicishije mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati ” Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare gifite icyubahiro, gikomeye cyane ku Isi, nishimiye gutangaza ugusezera kwanjye. Njyewe n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi.

Muhoozi, umujyanama wihariye wa se mu by’umutekano akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka aherutse mu Rwanda aho yahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda igatangaza ko umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze uzafungurwa.

Muhoozi Kainerugaba ni muntu ki?

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 47, akaba se w’abana batatu. Yavutse tariki ya 24 Mata 1974, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho se yabaga.

Ni imfura mu muryango akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni na Janet Museveni bafite.

Amashuri yo mu buto bwe, yayize mu bihguu bitandukanye bitewe n’ubuhunzi bw’umuryango we, yayize muri Tanzania, no muri Kenya muri Mount Kenya Academy, ishuri riherereye i Nyeri nyuma yiga muri Suède.

Nyuma y’uko se afashe ubutegetsi mu 1986, Muhoozi n’umuryango we baratahutse, amashuri ye ayakomereza muri Uganda. Muri iki gihugu yize mu mashuri atandukanye arimo Kampala Parents School, King’s College Budo na St. Mary’s College iherereye i Kisubi. Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1994.

Deodati Aganyira wigishije Muhoozi muri St. Mary’s College aherutse kubwira itangazamakuru ko ubwo uyu mugabo yari akiri ku ntebe y’ishuri yarangwaga no kwicisha bugufi ndetse, kugira ubuntu no gusohoza icyo yiyemeje.

Ati “Kimwe mu bintu byatangaje ni ukwicisha bugufi k’uriya muhungu, ndamwita umuhungu kuko ari nk’umwana wanjye, ngendeye ku kuba yari umwana wa Perezida birangora kumva uburyo yicishaga bugufi kandi akaba inshuti ya buri wese.”

Yakomeje avuga ko mu gihe Muhoozi yamaze muri iki kigo yabaga afite ibiryo bye ariko bikarangira abisangiye n’abandi banyeshuri bose kubera ubuntu yagiraga.

Amashuri yisumbuye, Muhoozi yayize muri St. Mary’s College iherereye i Kisubi, umwe mu barimu bamwigishije yavuze ko yarangwaga no kwicisha bugufi

Mu 1999 Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda (UPDF), mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uwo mwaka yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri. Aha yize amasomo ajyanye no kuyobora amatsinda y’ingabo.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uyu mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zigaruriye pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas. Aha yahavuye mu 2018, mu kwezi kwa Nyakanga muri uwo mwaka ahita atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Aya masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ iherereye muri Leta ya Georgia.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi abayobozi bakomeye mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Muri uyu mwaka ni na bwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya kuminuriza muri ‘South African National Defence College’. Aha yahamaze amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudan y’Epfo mu gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Perezida Kagame yatashye ubukwe bwe

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’abana batatu barimo Kenshuro Kainerugaba, Ruhamya Kainerugaba na Ihunde Kainerugaba. Aba bana yababyaranye na Charlotte Nankunda Kutesa Kainerugaba basezeranye kubana akaramata mu 1999.

Charlotte Nankunda ni umukobwa wa Sam Kutesa wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Uganda.

Ubu bukwe bwabaye muri Nyakanga bwatashywe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Kagame ndetse agaragara mu babyeyi abageni bageneye impano kuri uwo munsi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare bagiye bazamurwa mu ntera mu buryo bwihuse, ibi byagiye birwanywa n’abasirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora Uganda barimo Gen David Sejusa na Kizza Besigye.

Iki kibazo kandi cyigeze kugibwaho impaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Kuzamurwa mu ntera byihuse kwa Lt Gen Muhoozi hari ababibona nk’uburyo Museveni akoresha kugira ngo azamurage ubutegetsi.

Umushinga w’uko Mohoozi azasimbura Museveni watangiye kugarukwaho cyane mu 2013, ubwo Gen David Sejusa Tinyefuza yavugaga ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida Museveni ndetse ko abasirikare bakuru batazawemera bazicwa.

Gen Muhoozi yakomeje kubihakana inshuro nyinshi, akavuga ko nta gahunda afite yo kwinjira muri politiki.

Mu kiganiro yagiranye na NTV mu 2017, umunyamakuru yabajije Muhoozi niba atekereza kuzinjira muri politiki byaba binyuze mu buryo bw’amatora cyangwa ubundi bwose bushoboka.

Mu gusubiza Muhoozi yagize ati “Aka kanya ntabwo ibyo biri mu byo ngambiriye habe na gato.”

Uyu mugabo yamaganiye kure icyiswe ‘Muhoozi Project’ gifatwa nk’umushinga ugamije gusiga ageze ku butegetsi.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavukiye muri Tanzania, aha yari ari kumwe na se, Yoweri Kaguta Museveni

Aha Muhoozi yari ari kumwe na nyina, Janet Museveni

Yanyuze mu mashuri atandukanye ya gisirikare

Lt Gen Muhoozi atangiye kwigarurira imitima ya benshi nyuma y’intambwe yateye ikaba iganishije aheza umubano w’ibihugu byombi

Muhoozi yarongoye umukobwa wa Sam Kutesa wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda

Lt Gen Muhoozi ubu ni umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yamaze igihe kinini ayoboye ‘Special Force’ za Uganda

Muhoozi ni umwe mu bantu babonanye na Kanye West usigaye witwa Ye ubwo yari muri Uganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *