Icyatuma u Burusiya buhagarika intambara muri Ukraine

Guhera tariki 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangije intambara kuri Ukraine igihugu gituranyi cyabwo byavugwaga ko cyaba ibirindiro by’abashaka kugirira nabi u Burusiya.

Ni intambara yatumye hafi abaturage bakabakaba miliyoni ebyiri bahunga icyo gihugu, mi gihe hari n’abandi benshi bamaze kugwa muri iyo ntambara.

Ku ruhande rw’u Burusiya butangaza ko bwava muri iyo ntambara hagize igikorwa na Ukraine isabwa ibintu bitandukanye. Ukraine nayo yakunze gusaba ko iyo ntambara yahagarara ibihugu byombi bikajya mu mishyikirano, gusa imaze gukorwa ngo ntacyo irabagezaho.

Intambara yahagarara

Dmitry Peskov umuvugizi w’ibiro bya Kremlin (y’u Burusiya) yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ko u Burusiya bwahagarika ibitero byabwo mu gihe Ukraine nayo yareka kurwana, igahindura itegeko nshinga ikemeza kutagira aho ibogamira, ikemera Crimea nk’agace k’u Burusiya kandi ikemera ubwigenge bw’ibice byafashwe n’inyeshyamba bushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *