Museveni yangiye Umuhungu we kuva mu gisirikare

Yoweri Kaguta Museveni, perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’icyo gihugu (UPDF) yategetse umuhungu we kuguma mu gisirikare.

Ni nyuma yuko Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Museveni ifite ipeti rya Lt Gen mu ngabo za Uganda akaba umujyanama we mu by’umutekano n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, yari yatangaje ko asezeye mu ngabo nyuma y’imyaka 28 anoza akazi ke.

Kuri twitter y’ikinyamakuru gikorera bya hafi n’ubutegetsi bwa Uganda, Chimpreports cyatangaje ko Museveni yabwiye umuhungu we kuguma mu gisirikare.

Ubwo yatangazaga ibyo kuva mu gisirikare hari ababihuje no kuba yaba agiye kwinjira muri politiki yanamugeza no gusimbura se.

Hagati aho gusezera mu ngabo hari amategeko abigenga nayo aba agomba kubahirizwa….

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *