Gen Muhoozi yaciye amarenga y’igihe yasezerera mu gisirikare

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wavugishije benshi ejo hashize ku bijyanye no gutangaza ko asezeya mu ngabo ya Uganda yabaye nk’uca amarenga yo gusezera mu myaka 8 iri imbere.

Muri videwo ngufi iri ku rubuga rwa Andrew Mwenda, Muhoozi wari kumwe na Mwenda, umunyamakuru uri kugaragara muri iyi minsi ari hafi cyane y’ubutegetsi bwa Uganda, bavuga ibyo gusezera mu ngabo mu myaka umunani iri imbere. Mwenda avuga ko Lt Gen azasezera mu gisirikare mu myaka umunano iri imbere maze na Lt Gen Muhoozi akabishimangira.

 

Hagati aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda (UPDF) yangiye umuhungu we kuva gisirikare- ni nyuma yuko atangaje ko yishimiye gusezera mu gisirikare cya Uganda, yakunze gushimagiza cyane muri iyi minsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *