U Bufaransa: Hemejwe ko Dr Rwamucyo aburanishwa ku byaha bya jenoside

Uwo muganga aregwa kugira uruhare mu nama z’abayoboye jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari Butare mu 1994, bityo akurikiranweho jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ibinyamakuru birimo Le Monde na AFP  byatangaje ko icyo cyemezo cyatangajwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa kuwa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022.

Icyo cyemezo ariko nticyanyuze Rwamucyo wakomeje kuvuga ko ari umwere kuva mu ntangiriro.

Rwamucyo w’imyaka 63 y’amavuko yari yoherejwe kuburanishwa n’urukiko rwa Rubanda mu Kwakira 2020 ariko ajuririra icyo cyemezo.

Mu nama avugwaho kwitabira harimo iyayobowe na Minisitiri w’intebe wa leta yariho icyo gihe, Jean Kambanda wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (TPIR).

Akekwaho kandi kuyobora ibikorwa byo kuvumbura abatutsi muri jenoside, abandi agategeka ko bahambwa bakiri bazima.

Rwamucyo uba mu Bubiligi yakatiwe igifungo cya burundu mu 2007 n’inkiko zo mu Rwanda adahari.

Ni umuganga mu bitaro bya Maubeuge mu Bufaransa. Yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’u Rwanda, atangira gukurikiranwa mu Kwakira 2009.

Yatawe muri yombi muri Gicurasi 2010 i Paris agiye mu mihango yo gushyingura, Jean Bosco Barayagwiza, umunyarwanda wabaga mu Bufaransa wakoze kuri Radio RTLM ivugwaho gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Abantu batanu nibo bamaze gukurikiranwaho uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa, abo barimo Octavien Ngenzi na Tito Barahira, Bucyibaruta Laurent Capt Pascal Simbikangwa na Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi muri hoteli ku Kibuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *