Kabuga: Ibuka irasaba ko urubanza rwe rutangira none rwihutishwa
I La Haye mu Buholandi haratangira kuburanishwa urubanza rwa Kabuga Felicien ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.
Umuryango wa Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, urasaba ko urubanza rwe rwakwihutishwa kugira ngo hadakomeza kubaho ibyarutinza nyamara uregwa ageze mu zabukuru.
Urwo rubanza ruratangira kuwa Kane tariki 29 Nzeri 2022. Uwo mugabo w’imyaka ashinjwa ibyaha bya jenoside, gushishikariza abandi mu ruhame gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania TPIR rusobanura ikirego cye, rwatangaje ko Kabuga yagiye ayobora inama zitabiriwe n’abacuruzi banyuranye zigamije gukusanya inkunga yo kugura intwaro zirimo n’imihoro, yifashishijwe cyane mu kwica abatutsi.
Félicien Kabuga kandi yari mu bayobozi ba RTLM radio yakwirakwije cyane ingengabitekerezo y’urwango yatije umurindi jenoside.
Rukomeza ruvuga ko yari afite ububasha n’ubushobozi kuri gahunda zose zayo, imikorere ndetse n’imicungire y’umutungo wayo.
Kabuga kandi ashinjwa kuba yarahagarikiye ubwicanyi bwakozwe n’interahamwe i Gisenyi na Kimironko mu mujyi wa Kigali.
Uwo mugabo wabaye umucuruzi ukomeye mu Rwanda wanabaye ba mwana wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda ndetse akaba sebukwe w’uwari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware we wakatiwe gufungwa imyaka 30 n’urukiko rwa Arusha muri Tanzania ageze mu zabukuru.
Aho niho Ibuka ishingira isaba ko aburanishwa byihuse nkuko Perezida wayo Nkuranga Eugene yabitangarije RBA. Avuga ko afite impungenge ko Kabuha yasaza ataburanye kubera imyaka afite.
Gusa abaganga babishinzwe bavuze ko afite ubwenge bukora ku buryo azaburana.
Kuba urubanza rwe mu mizi rutangira kuri uyu wa Kane, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dr Alphonse Muleefu abibonamo nk’intsinzi y’ubutabera bwagaragaje kutarambirwa gukurikirana abakekwaho jenoside.
Uru rubanza rugiye kubera i La Haye mu Buholandi mu gihe byari biteganyijwe ko rwari kubera i Arusha.
Dr Muleefu asanga ahubwo byari bikwiye ko imanza za jenoside za nyuma zari zikwiriye kuburanishirizwa mu Rwanda.
Mu 1994 jenoside ihagaritswe, Kabuga Felicien yahungiye mu Busuwisi, nyuma y’ukwezi iki gihugu kirahamwirukana.
Yakomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse no kubaka umubano n’abayobozi bakomeye mu bihugu birimo n’ibyo mu karere ibintu byanamufashije kwihisha ubutabera bwamushakishije mu gihe cy’imyaka 25, kuko yavugwga mu bihugu birimo RDC, u Busuwisi na Kenya.
Aha muri Kenya ho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na TPIR mu 2002 bifashishije itangazamakuru basaba ko uwagira amakuru y’aho Kabuga ari yayatanga, ndetse USA yari yashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari.
Kabuga yagiye aca mu myanya y’intoki inzego za police na TPIR ku buryo bivugwa byabaye ubugira 3 benda kumugeraho bakabura aho arengeye.
Ku itariki 16 Gicurasi 2020 ni bwo Kabuga yatawe muri yombi mu Bufaransa.
Mu 2011 urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwatangiye gukusanya ubuhamya bushinja Kabuga kugira ngo atazafatwa hari abatangabuhamya bitabye Imana.
Ntakirutimana Deus