Burkina Faso: Urujijo ku rusaku rwinshi rw’amasasu rwahumvikanye

Mu murwa mukuru wa Burkina Faso i Ouagadougou humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu mu gitondo, abasirikare bashyirwa mu bice bitandukanye byawo, Perezida Paul-Henri Sandaogo Damiba we ngo ameze neza.

Jeune Afrique yatangaje ko urwo rusaku rwumvikanye ahagana saa kumi n’igice zo mu rukerera tariki 30 Nzeri 2022.

Abatangabuhamya bavuga ko urwo rusaku rwumvikanye mu bice bya Kosyam, mu ngoro y’umukuru w’igihugu ndetse no mu kigo cya gisirikare cya Baba sy, ahatuye perezida Sandaogo uri mu nzibacyuho yo kuyobora icyo gihugu.

Ingabo z’igihugu zakwijwe mu bice bitandukanye birimo ku ihuriro ry’imihanda yitiriwe Loni ( le rond-point des Nations unies).

Kugeza ubu Radio na Televiziyo by’igihugu ( RTB) ntibiri gukora.

Amakuru avuga ko perezida ameze neza nkuko umwe mu bari hafi ye babitangaje.

Hashize hafi umwaka ingabo za Sandaogo zihiritse ku butegetsi Roch Marc Christian Kaboré, zimushinja kutagira icyo akora ku bitero by’abari mu mitwe y’iterabwoba bagabaga kuri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *