Burkina Faso: Hafi y’umwaka ahiritse ubutegetsi nawe yahiritswe
Nyuma yuko ahagana sa kumi n’imwe zo mu gitondo cyo kuwa Gatanu humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu mu murwa mukuru wa Burkina Faso, ibintu byahinduye isura muri icyo gihugu, col Sandaogo wari perezida yahiritswe ku butegetsi nawe yari yabuhiritseho Roch Kaboré.
Mu murwa mukuru Ouagadougou hagaragaye abasirikare benshi mu ijoro ryakeye, bafite imbunda ziremereye, ndetse na radio na Televiziyo byari byahagaritswe kuvuga, byongera kuvuga bitangarizwaho ko Capt Ibrahim Traoré ari umuyobozi w’ishyaka rigamije guhindura ibintu no gucungura abaturage kandi ko yavanye ku butegetsi Lt Col Paul Hanri Sandaogo Damiba na we wagiye ku butegetsi abuhuritse muri Mutarama 2022.
Imipaka y’igihugu irafunze, Guverinoma y’inzibacyuho yari yashyizweho yo kugarura ibintu ku murongo nayo yavanweho, ndetse hatangijwe ibihe budasanzwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe zo mu gitondo.
iri hirikwa ry’ubutegetsi ribaye muri icyo gihugu ni irya 10 kuva cyabona ubwigenge.