Ibitekerezo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe ntibihabwa agaciro

Abafite ubumuga bwo mu mutwe bavuga ko bagihezwa mu muryango nyarwanda, aho batemererwa gutanga ibitekerezo nk’abandi, banatanga ubuhamya bugateshwa agaciro ngo butanzwe n’umuntu utuzuye mu mutwe n’andi magambo abatesha agaciro.

Ubusanzwe uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwubahirizwa hagendewe ku Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, riteganya ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana kandi ko ntawe ukwiye kububangamira, ndetse ko ububangamiye abihanirwa.

Itegeko Nshinga kandi niryo andi mategeko yose arengera abantu bafite ubumuga mu Rwanda ashingiraho, ndetse iri tegeko nshinga rigateganya n’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe bahaye ubuhamya The Source Post basobanuye ko inzego zishinzwe umutekano nk’abakozi ba Polisi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) n’abayobozi mu nzego zibanze muri rusange badaha agaciro ubuhamya n’ibitekezo bitanzwe n’umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Mukakarera Celine, ufasha abafite ubumuga bwo mu Mutwe, avuga ko ugerageje gutanga igitekezo mu bandi batamwumva ahubwo bakamuvugiriza induru, bakamwita amazina amutesha agaciro nk’umusazi n’ibindi.

Ati “Guhezwa ko turahezwa, abafite ubumuga bwo mu mutwe ntiturakirwa neza uko bikwiye mu muryango nyarwanda, bahora bumva ntacyo twakora kandi turashoboye, ugiye gusaba serivisi cyangwa utanze ikibazo bahita bamufata nk’ukurwayi wo mu mutwe nyamara yari afite ikibazo cyumvikana, n’ubwo burwayi bumufata rimwe na rimwe nabwo atanyoye imiti.”

Ni ibintu bafata nko kubatesha agaciro kuko uretse igihe ubwo burwayi bumufasha, ikindi gihe aba ari muzima, cyane cyane iyo anyway imiti, buba ari uburwayi nk’ubundi.

Mukakarera avuga ko uretse kuba bafatwa nk’abantu batatanga ubuhamya cyangwa ibitekerezo byakwifashishwa ahantu hatandukanye, nutorewe umwanya w’ubuyobozi iyo bamenye ko afite ubwo bumuga bamutoteza.

Ati “Ntidutora, niyo utowe bakamenya ko ufite ubumuga bwo mu mutwe, uhabwa akato bikarangira uvuyeho kandi nyamara, ufite ubumuga bwo mu mutwe ntahora muri icyo kibazo, igihe kiragera agakora nk’abandi, ubwenge bugakora akaba yagira uruhare muri gahunda za Leta no mu iterambere ry’igihugu.”

Abifite ubumuga basaba kurenganurwa

Nkurunziza Aimable nawe ufite ubumuga bwo mu mutwe yavuze ko byamubayeho inshuro nyinshi kugeza nubwo yagiye kuregera imitungo yahugujwe mu muryango bakamuhindura umusazi.

Ati “Mu butabera ntiduhabwa agaciro ntibareka ngo twisobanure, bahita badukomera ngo ni babandi bafite uburwayi bwo mu mutwe. Turasaba ko bajya badutega amatwi bakanaha agaciro ibyo tuvuga nk’abandi bantu bose.”

Mu bindi bibazo abafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaza harimo kuba abenshi baba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi abakirimo ntibemerewe guhabwa inguzanyo, ntawe ugira uburenganzira ku mutungo, ntashobore kuwugurisha ahubwo agafatirwa icyemezo n’umuryango.

Ati “Bagakwiye kuba bemererwa gutanga ubuhamya mu nzego z’iperereza n’ubutabera nk’urwego rw’igihugu rw’iperereza na Polisi ariko ibyo siko biri, ntabwo bitabwaho, usanga babafata nk’icyiciro kidashoboye, wavuga bakakwita umusazi n’izindi mvugo zidutesha agaciro.”

Umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’abafite uburwayi bwo mu mutwe, NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose, avuga ko ikibazo ahanini kiri mu myumvire abantu bafite ku bafite ubwo bumuga, babafata nk’abadashobora gutanga ibitekezo bizima.

Umutesi Rose

Avuga ko uyu muryango ugenda utegura amahugurwa ku bayobozi mu nzego z’abanze, ubutabera n’andi agamije guhindura inyumvire ku bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Umutesi yavuze ko hari ingero nyinshi zigaragaza kutita ku bibazo by’abafite ubumuga bwo mu mutwe, bikanakorwa na bamwe bafite inshingano zo kubitaho nko mu mavuriro yihariye yabo.

Ati “Iyo ugeze ku bitaro by’abarwayi bo mu mutwe bizwi nka ‘Caraes Ndera Neuropsychiatric Hospital’ barakubwira ngo genda uzane umuntu uvuga koko urwaye kandi wowe wafashwe, uriyumva. Ibyo ntibikwiye. Ni abantu bacye bagira abarwaza, niba abandi barwayi bagira abarwaza kuki abandi batemerewe kugira ubarwaza?”

Kugeza ubu nta mibare y’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe yihariye ihari.  Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire yo mu mwaka wa 2012, ryerekanye ko muri rusange abafite ubumuga ubwo aribwo bwose basaga ibihumbi 446.

Nsenga Evariste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *