Nyagatare: Ababyeyi biteguye gukingiza abana babo COVID-19

Ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko biteguye gukingiza abana babo COVID-19, ni mu gihe Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kubakingira mu rwego rwo kubongerera ubudahangarwa bw’imibiri yabo.

Ndatimana Emmanuel, umubyeyi utuye mu kagari ka Kagitumba mu murenge wa Matimba avuga ko yiteguye gukingiza abana be kuko asanga ari icyemezo cyiza leta yafashe kigamije gutuma bagira ubuzima bwiza.

Agira inama ababyeyi bagenzi be yo kudatinya gukingiza abana babo kuko hari abo cyagiye cyica, nyamara ngo uwakingiwe aba yongerewe ubwo budahangarwa kuri cyo.

Ati “Leta yari yaratinze rwose kuko abana bari hasi y’imyaka 11 bahura n’abantu ku buryo kwandura icyorezo icyo ari cyo cyose byoroshye, bityo kubakingira ni ngombwa cyane, kugirago bagire ubwirinzi bwo kutandura no kutanduza abandi.”

Yungamo ko azi ububi bwacyo kuko mu bihe byashize cyahitanye abavandimwe be bane ndetse nawe kiramuzahaza.

Avuga ko yari asanzwe afite impugege kuko Umurenge wa Matimba atuyemo uhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi nka Uganda na Tanzania bityo icyorezo cya Covid-19 kucyirinda akaba asanga ari ngomba.

Mukandutiye Jane umubyeyi akaba n’umurezi ku ishuri ribanza rya Rwimbogo asanga nta muntu ukwiye gutinya gukingiza umwana we Covid-19 kuko Leta idashobora kuzana ikintu kibi mu bana babo kandi aribo Rwanda rw’ejo bityo ikaba ibifuriza ibyiza gusa.

Ati “Twebwe turiteguye ku ishuri ryacu, abana bose tuzabakingira inkingo umunsi zatugezeho.”

Umuhuzabikorwa w’Ikigira mu murenge wa Matimba, Umutoni Sonia avuga ko imyiteguro irimbanyije kuko hashize iminsi hakorwa inama zihuza abakozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi b’amashuri abanza n’ay’ incuke kugirango icyo gikorwa kizagende neza, kuburyo nta mwana n’umwe uzacikanwa gukingirwa kubo ababyeyi babo babishaka, ku buryo bizagenda neza.”

Agira ati: turifuza ko buri mubyeyi igikorwa kigiye kuba cyo gukingira abana bafite imyaka 5 na 11babyitabira kuko birabareba cyane kuko Covid-19 ari icyorezo kica kandi kizahaza buri wese. Ndibwira ko yabonye isomo imyaka ishize igihe twari muri Guma mu rugo abandi batari bake ikabahitana.”

Ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abana bigirwamo uruhare n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) wagize uruhare mu kugura inkingo za covid-19 zahawe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere muri gahunda yiswe COVAX.  Mu Rwanda uwo muryango ugira uruhare runini mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abana.

Safi Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *