Rusizi: Green Party iramara impungenge abagitinya politiki

Politiki mbi yaranze bamwe mu banyapolitiki mu bihe byatambutse yatumye ndetse hari abishora muri jenoside yakorewe abatutsi, iracyakanga bamwe mu baturage bakanga kuyijyamo.

Ubusanzwe politiki bisobanura ubumenyi bwo gucunga ibya rubanda, iyo yakoreshejwe neza iteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.

Bamwe mu batuye mu karere ka Rusizi usanga hari abayitinya bavuga ko batagaragara mu mashyaka ndetse no mu bindi bikorwa bifitanye isano nayo.

Abanyamuryango b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda basanga igihe kigeze ngo abo baturage be gutinya politiki.

Ndihokubwayo Geovani uhagarariyr urubyiruko rwo muri iryo shyaka mu karere ka Rusizi avuga ko ari ikibazo bahanganye nacyo.

Ati “Usanga n’urubyiruko rwitinya, rugendeye ku vanyai ba kera bayikoresheje nabi, bagakora jenoside, bityo bakumva ko kuyijyamo  kwaba ukugendera kuri iyo myumvire, ariko byarahindutse bakwiye kureba ko twahisemo politiki yubaka.”

Abahagarariye urubyiruko n’abagore basabwa guhaguruka

Uwamariya Gaudence uhagarariye abagore bo muri ako karere muri Green Party na we avuga ko usanga aho atuye mu murenge wa Gitambi bamwe mu baturage badashaka kugaragara mu bya politiki kuko bayitinya by’umwihariko ngo byagera ku bagore bikaba agahomamunwa.

Ati ” Hano mu cyaro barabitinya(kujya muri politiki) bazi ko ari bibi, ku buryo hari n’abo batorera imyanya itandukanye bisa no kubasunika. Njyewe mbabwira ko tugomba gutunyuka kuko turi muri demokarasi.”

Abagore bagitinya politiki barasabwa gutinyuka

Na we avuga ko yabanje gutinya kwitabira ibikorwa bya politiki ariko yaje kubitinyuka bitewe n’inama zihuza abaturage yajyagamo, ubuyobozi bukabakangurira gutinyuka.

Urubyiruko rumarwa impungenge

Ndihokubwayo avuga ko igihe kigeze ngo abanyapolitiki begere abaturage bababwire ko habaho politiki nziza kandi iteza imbere igihugu, itagamije kugisenya, bityo agasaba urubyiruko babana muri iryo shyaka guhaguruka bagakora ibikorwa bigamije ineza ya rubanda, birimo kubungabunga ibidukikije nkuko biri mu nkingi z’iryo shyaka, bigatuma n’abandi bareberaho.

Madame  Masozera Jacky, umubitsi mukuru wa Green Party asaba urwo rubyiruko kubwira bagenzi babo ko politiki nziza ishoboka, kuko hari urubyiruko rwakoze inziza rubohora igihugu, runahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi.

Ati” Turabigisha kuri izo ngingo niturangiza tubatume bagende babwirize ubutumwa hose, babwirize inkuru nziza ya demokarasi, inkuru nziza ya Greenen Party bumviye ahangaha ko politiki nziza ishoboka.

Abanyapolitiki barasabwa kwereka abaturage ko politiki nziza ishoboka

Mu rwego rwo kwegera abaturage no kubashishikariza gukunda iyo politiki nziza, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riri gushyiraho abayobozi b’inzego z’abagore n’urubyiruko mu turere, igikorwa kizakurikirwa no gushyiraho izo nzego mu mirenge n’utugari.

N. D

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *