Muhanga: Ubuyobozi, abarezi n’ababyeyi biteguye gufasha abana kwikingiza Covid-19

Ababyeyi n’abarezi bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Muhanga bavuga ko basobanukiwe n’ingaruka mbi z’icyorezo cya COVID-19 ku buzima bw’abaturage bityo bakazaba aba mbere mu utuma abana bakingirwa uko bikwiye.

Abana bagera kuri 3% bafite hagati y’imyaka itanu na 11 banduye COVID-19 mu Rwanda mu bihe byashize ariko baza kuyikira, ni mu gihe mu bihugu bitandukanye abari muri icyo cyiciro bagize uruhare mu kwanduza icyo cyorezo abageze mu zabukuru ndetse bamwe kirabahitana.

Mu rwego rwo kurengera icyo cyiciro kinafatwa nk’imbaraga z’igihugu, Leta y’u Rwanda yateguye gahunda yo gukingira abana bari hagati y’imyaka itanu na 11 , muri gahunda izatangira mu Kwakira 2022 nkuko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC).

Ababyeyi bavuga ko babonye ububi bw’icyo cyorezo bityo batazazuyaza mu guharanira ko abana babo bakingirwa.

Umutoni Claudine wo mu murenge wa Nyamabuye agira ati ” Twabonye ububi bw’iki cyorezo, abo cyahitanye n’igihe twamaze twaraheze mu ngo. Ndakubwiza ukuri ko nzaba mu ba mbere mu gukingiza umwana wanjye, kuko ni ugusigasira ubuzima bwe, kuko nanjye narakingiwe kandi nta ngaruka mbi byangizeho.”

Umutoni avuga ko azashishikariza n’ababyeyi bashobora kwinangira muri iyo gahunda, dore ko yumvise ko mu turere twa Karongi hari abaturage bagiye binangira ku bijyanye no kwikingiza icyo cyorezo.

Hategekimana Louis wo mu murenge wa Shyogwe muri ako karere na we avuga ko yiteguye gukingiza abana be babiri bageze igihe cyo kwikingiza. Akomeza avuga ko bazajya babiganiriza abandi babyeyi aho bahurira, mu nsengero no mu bindi bikorwa kugirango bitabire iyo gahunda.

Ku ruhande rw’ibigo by’amashuri, umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Mbare(EP Mbare)Dusabemariya Ephigenie, avuga ko biteguye icyo gikorwa. Ati ” Ababyeyi dukomeje kubaganiriza ku byiza by’icyo gikorwa kandi nabo barabyumva.”

Yungamo ko ababyeyi bagomba kucyumva bakakigira icyabo kuko leta idahitiramo abaturage bayo ibibi, ahubwo iryo kingira riba rikorwa ku neza y’abaturage bayo.

Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga go imyiteguro irarimbanije kandi biteguye ko bizagenda neza nkuko byemezwa na Munyanziza Zephanie, umuhuzabikorwa w’ikingira muri ako karere.

Avuga ko hamaze iminsi hakorwa inama zigamije kunoza icyo gikorwa. Mu cyumweru gishize habaye ihuje abayobozi b’ibigo by’amashuri. Kuri uyu wa mbere iyi gahunda yaganirijwe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’inzego z’umutekano, kuwa kabiri hateganyijwe inama izahuza abazakingira, abashinzwe  ibarurishamibare mu bigo nderabuzima (data manager) ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro mu rwego rwo kunoza iyo gahunda.

Munyanziza avuga ko ikindi kigezweho muri iyi minsi bari kujyana ku bigo nderabuzima, inyandiko ababyeyi basinyiraho abana babo ko bikorwa ku bushake (consent form). Nyuma yo kugezwa ku mashuri, zizahabwa abana bazishyire ababyeyi babo babasinyire hakurikireho gukingirwa.

Ku bashaka kunyuranya n’iyo gahunda Munyanziza avuga ko bidakwiye kuko abaturage biboneye ibyiza by’urukingo  ku buryo ngo ari amahirwe bagenewe n’igihugu.

Muri rusange ngo ubwo bukangurambaga burarimbanyije muri ako karere.

Ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’abana bigirwamo uruhare n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF) wagize uruhare mu kugura inkingo za covid-19 zahawe ibihugu biri mu nzira y’amajyambere muri gahunda yiswe COVAX.  Mu Rwanda uwo muryango ugira uruhare runini mu bikorwa bigamije imibereho myiza y’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *