Amajyepfo: Umuhigo w’amashanyarazi wahizwe n’Umukuru w’igihugu ugeze he weswa?

Tariki ya 18 Kanama 2017, ubwo Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriraga kuyobora igihugu muri manda izageza mu 2024, yasezeranyije abaturage ko iyo manda izasoza mu( mwaka w’2024)  bagerwaho bose n’amashanyarazi ndetse n’amazi meza.

Intara y’amajyepfo ivuga ko izesa uwo muhigo, imibare itangaza ni uko ku mashanyarazi igeze ku kigero cya 70.5% mu gihe ku mazi meza iri kuri 75.8%.

Guverineri w’iyi ntara, Kayitesi Alice avuga ko uyu muhigo uzeswa uko byagenda kose, ati “Nta mpungenge dufite ko tutazamitinga iyo target [ko tutazagera kuri iyo ntego]”.

Abayobozi mu bigo bishinzwe ingufu [REG] n’amazi [WASAC] ku rwego rw’iyo ntara basobanura ibyo bateganya gukora ngo uwo muhigo ube wagerwaho.

Umuhuzabikorwa w’amashami ya REG mu Ntara y’Amajyepfo, Mushinzimana Jean de Capistra avuga ko nta kabuza iyo ntego izagerwaho, nyuma y’uko babonye asaga miliyari 100Frw yo gukoresha.

Yungamo ko icyihutiwe gukorwa ni ugukora igenamigambi[National electrification plan-NEP] ku buryo ngo  uburyo bizakorwa byanogejwe, ku buryo no muri uno mwaka byarimo kunozwa ku rwego rw’uturere kugirango uturere tubigiremo uruhare ndetse n’abaturage. Urugero atanga ni uko hari abaturage bari kuzahabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba kandi bigaragara ko no guhabwa afatiye ku muyoboro mugari byashoboka, bityo habamo kubinoza.

Agira ati “ Kuva mu 2012, gutanga amashanyarazi ngo byarihuse cyane kuko yari ku kigero cya 11%, ubu bikaba bigeze kuri 73%.”

Akomeza avuga ko biciye muri gahunda yiswe Rwanda universal electricity access program-RUEP, yatangiye ndetse ngo iri kwihuta cyane mu turere twa Kamonyi na Muhanga izatuma REG yunguka abafatabuguzi bagera ku 104 866.

Hagendewe ku turere ngo muri Kamonyi hari umushinga wo kubona abafatabuguzi basaga ibihumbi 32 uzatwara miliyari 19 Frw. Muri Muhanga bazunguka abafatabuguzi basaga ibihumbi 17, uwo umushinga uzatwara miliyari 11Frw.

Ruhango na Nyanza bizatanga abafatabuguzi basaga ibihumbi 16 bizatwara miliyari 16 Frw. Huye  na Gisagara bizatanga abasaga ibihumbi 15 bizatwara miliyari 17 Frw , mu gihe Nyamagabe na Nyaruguru bizatanga abafatabuguzi ibihumbi 13 bizatwara asaga miliyari 15Frw.

Yungamo ko uturere natwo dushyira amafaranga muri ibyo bikorwa mu rwego rwo kuzamura abagezwaho amashyanyarazi. Muri iyo ntara kandi ngo hari imiyoboro migari izifashishwa n’imiyoboro mito izageza amashanyarazi ku baturage.

Ibindi bizakorwa kandi ngo ni ugukorana na ba rwiyemezamirimo bazageza amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba ku baturage.

Muri iyi intara huzuye uruganda rutanga amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri rw’i Gisagara narwo rwatangiye gukora, aho rutanga MW 35.

Ahereye kuri ibyo bikorwa, asezeranya ko umuhigo w’umukuru w’Igihugu uzeswa ku kigero cya 100%.

Ku rwego rw’igihugu, amashanyarazi ageze ku kigero cya 73%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *