Bamporiki yasabye imbabazi kuko akeneye gukorera igihugu

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuzahamya Bamporiki Edouard ibyaha akurikiranyweho birimo kwaka indonke, rukamuhanisha gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 200Frw, we akavuga ko icyo gifungo ari kinini kandi agifite imbaraga zo gukorera Igihugu.

Byasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Hon Bamporiki rwaburanishijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bushingiraho burega uyu munyaporiki, Ubushinjacyaha bwavuze ko hashingiwe ku byavuye mu iperereza ndetse n’ibyo uregwa yitangarije ubwe mu mabazwa ye, bigaragara ko ibyaha akekwaho yabikoze.

Umushinjacyaha yasabye Inteko y’Urukiko ko mu gihe izaba yiherereye kugira ngo ifate icyemezo, yazemeza ko ibyaha bikekwa kuri Bamporiki bimuhama.

Ni urubanza rwapfundikiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri ku munsi rwaburanishirijweho, aho Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko imiterere y’ibyaha bushinja uregwa (Bamporiki).

Ubushinjacyaha burega Bamporiki ibyaha bibiri; icyo gusaba cyangwa kwakira indonke ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ku cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke, Ubushinjacyaha bwavuze ko Uregwa yatse uwitwa Norbert Gatera Miliyoni 10Frw kugira ngo amufashe gufunguza uruganda rwe rwari rwafunzwe.

Naho ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yatse Gatera Miliyoni 10 Frw kugira ngo amufungurize umugore we wari wafunzwe.

Kuri buri cyaha, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 100 Frw angana n’ubwikube bwa gatanu bw’indonke ya Miliyoni 20 Frw yatse, byose hamwe bikaba igifungo cy’imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 200 Frw.

Bamporiki ahawe umwanya ngo avuge ku gihano yasabiwe, yavuze ko igifungo cy’imyaka 20 ari kirekire ku buryo aramutse agikatiwe, ntacyo yaba agishobora gukorera u Rwanda kandi yumva agifite imbaraga zo gukorera Igihugu.

Yagize ati “Imyaka nsabiwe n’Ubushinjacyaha ugereranyije n’iyo mfite, murumva ko ubuzima bwanjye bwaba burangiye kandi ngifite imbaraga zo gukorera Igihugu.”

Yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rufata icyemezo, rwazashishoza rugaca inkoni izamba, rukamubabarira.

Ni imbabazi n’ubundi yasabye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda, mu butumwa yanyujije kuri Twitter nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe muri Guverinoma ndetse anafungiye iwe.

Radio &Tv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *