Jenoside: Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20 yafunguwe by’agateganyo

Bucyibaruta Laurent wahoze aru Perefe wa perefegitura ya Gikongoro yafunguwe by’agateganyo n’ubutabera bw’u Bufaransa igihugu yafungiwemo kuva yahamywa ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Ubutabera bw’u Bufaransa bwamufunguye by’agateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi yakunze kugaragaza, dore ko ngo kuva yagezwa muri gereza yakunze kujyanwa kwa muganga kenshi. Iki cyemezo cyafashwe mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’ubujurire yaregeye.

Bucyibaruta w’imyaka 78 yahamijwe ibyaha by’ubufatanyacyaha muri jenoside no mu byaha byibasiye inyoko muntu n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 muri Nyakanga uyu mwaka.

Urubuga rw’umuryango wihaye inshingano zo gushakisha abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi baba mu Burayi, CPCR ya Alain Gauthier rwatangaje ko ibi biteye impungenge ko ari amayeri yo gukwepa igihano yakatiwe.

Gauthier avuga ko iri fungurwa ry’agateganyo mu gihe Bucyibaruta ategereje icyemezo cy’urukiko rwa rubanda ku bujurire yabagejejeho, ari imbogamizi ikomeye, dore ko ngo umwanzuro ukunze gutangazwa nyuma y’imyaka igera muri ibiri hatanzwe ubujurire. Gusa ngo nta gereza yigeze ibasha kumuha serivisi z’ubuvuzi akeneye.

Atanga urugero rwa Pascal Simbikangwa, Tito Barahira na Octavien Ngenzi batangarijwe icyemezo ku bujurire bwabo nyuma y’icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *