Twiyibutse: Menya insigamigani, Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi

Uyu mugani mu Kinyarwanda bawuca iyo bashaka guhuhura iyabo rigayitse, bati «Impamba itazakugeza i Kigali, uyirira ku Ruyenzi». Wakomotse ku ngabo z’i Nduga zari ku Rugerero rwo ku ibuye rihetse irindi rya Nyabugogo, ahayinga umwaka wa 1700. Ubwo ngo Abanyabugesera bateye Urugerero rw’u Rwanda rwari i Kigali ku murenge wa Busazanzobe bwa Musumba, bararunesha, hakaba ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Bambutsa Abanyarwanda Nyabugogo, bafata umusozi Nyamweru na Shyorongi h’i Kigali.

Ubwo Abanyarwanda barasana inkundura babasubiza inyuma babambutsa Nyabugogo. Urugerero rushingwa ku ibuye rihetse irindi rya Nyabugogo.

Nuko, kuva ubwo abagemu baturutse mu Nduga no mu bice by’epfo by’u Rwanda, bagera ku Ruyenzi bagacika intege bakahicara, kuko bari bazi ko nibagera ku ibuye baza guterwa n’Abanyabugesera bakabatesha impamba zabo. Ubwo bakicara, bagafungura bagasigaza impamba nke baza kurarira, na bwo batazi ko na zo baza kuzifungura mu mahoro.

Haciyeho iminsi Gisanura aratanga hasigara umuhungu we Mazimpaka. Na none Urugerero ruguma ku Ibuye rya Nyabugogo. Mazimpaka na we amaze gutanga, hima umuhungu we Cyilima Rujugira, ni bwo Cyilima arwanye n’abanyabugesera arabatsinsura. Urugerero rushingwa mu Mpanga za Mageragere. Ubwo ni bwo inkiko z’u Rwanda zaterwaga n’Abarundi.

Batera inkiko y’Indirira mu Buyenzi, n’iya Bashumba, n’iya Nyakare, n’iya Mvejuru muri Butare.

Ubwo Abanyarwanda barwana impande zose z’u Rwanda, bituma ingemu ziba nke mu ngerero zose. Ariko Urugerero rwo mu Mpanga za Mageragere ni rwo rwarushije izindi zose gusonza. Ubwo munsi ya Mpanga hakurya ya Nyabarongo hari igikombe kinini cyane kirimo ishyamba, kikitwa mu Gitabage; hanyuma ingabo zimaze kurembywa n’inzara, bamwe batangira kwambuka bakajya guhaha hakurya ya Nyabarongo.

Bageze muri rya shyamba rya Rugalika ari ryo Gitabage, bahasanga imboga zitwa imiheka; bazisoroma rwihishwa. Baraza barateka barafungura. Abandi na bo babimenye baryigabamo rwihishwa, na bo barasoroma, bateka bihishe ngo hatagira abandi babimenya.

Noneho ba bandi bahamenye mbere, basubiyeyo, bahahurira n’abandi. Igice kimaze kuhamenya ni bwo gitangiye amarenga yo kujya bavuga ku buryo abandi batabimenya; bajya kujyamo, bati «Mbese sha, i Kiboga muherukayo ryari?” Hanyuma n’abandi bose barabimenya, bigaba muri iryo shyamba bararishitura ntihasigara n’agati gahagaze.

Inkuru igera kuri Cyilima y’uko Urugerero rwo mu Mpanga rurya ibiti byitwa imiheka. Cyilima abyumvise biramubabaza cyane. Atumiza abatware b’Urugerero aho bari hose, bamusanga i Nduba ya Butare mu Bwanacyambwe bwa Kigali.

Bamaze kugerayo, ababaza igituma ingabo ze zishonje, cyane cyane izo mu Rugerero rw’i Mageragere mu Mpanga, kuko urwo Rugerero ari rwo rurya ibiti byo mu ishyamba rya Rugalika, ati “ni ibyo biduteje urubwa mu mahanga!”

Abatware b’Urugerero basubiza Cyilima bati «Nyagasani turi abatware b’ingerero zawe, ariko ntituri abatware b’ibihugu byawe!» Cyilima ashinga itegeko ry’ingerero, ati «Kuva ubu, ingerero zizajye zigemurirwa, mu gihe nkiriho no mu bandi bami bazabaho nyuma yanjye.”

Nuko Cyilima atumiza abatware b’ibihugu bye, abategeka atyo ati « Mugemurire ingerero, utazazigemurira nzamunyaga. Kandi muzi ko nta munyarwanda utazi gutegeka. Uko muri aha mubanze Urugerero rwo mu Mpanga za Mageragere.”

Arangije, abatware barikubura; ariko bataha bafite ubwoba. Ni bwo ingemu nyinshi zisesekaye mu Mpanga ingabo ziranezerwa, zikira umuheka wo mu Gitabage. Ariko zawukize iryo zina ryafashe, hitwa i Kiboga kugeza n’ubu.

Urugerero rumaze kubona ingemu nyinshi rutuma kuri Cyilima ruti « Turakwifuza ngo uzaze mu Rugerero rwacu rwa Mpanga. Nibwo Cyilima ahagurutse i Nduba ajya mu Mpanga n’ingemu nyinshi, inzoga, amakoro n’ indwanyi (ibimasa, ingumba, n’amapfizi byo kubaga).

Ageze mu Mpanga araza inkera. Mu gitondo agabanya imitwe y’ingabo ingemu yabazaniye. Ku wundi munsi, bongera kuraza inkera. Cyilima ati « Nimumbwire icyo mwanshakiraga.”

Abahungu bati «Tumaze iminsi tudaterwa kandi natwe tudatera; none turagira ngo tukwiture ibyo uheruka kudukorera. Watubujije kurya imiheka yo ku Rugalika, none intege zacu zarakomeye.Turagira ngo dutere u Bugesera na we uhibereye; kandi ni yo ngororano tuguhaye; nta yindi ngororano twabona irenze kukugabira u Bugesera.”

Cyilima abyumvise aramwenyura. Abahungu bati «Ejo tuzatanga Abatware i Bugesera ! » Cyilima ati «Ubwo mwiyemeje kuzatera ejo, nimureke kunywa inzoga nyinshi.” Abahungu bati«Nimuririmbe dutere u Bugesera, ariko Nyagasani nta rundi rugerero dushaka ko rutwivangamo.”

Naho ubwo Abanyabugesera na bo bamenye ko bazaterwa. Bakijya impaka bumva Abanyabugesera bivugira ku ka rubanda. Intwaro zabo baraziraha batangira kurwana. Abanyarwanda babanesha uruhenu, barabirukana bapfamo benshi.

Urugerero rw’u Rwanda ni bwo rwimutse rushingwa i Gihinga cya Bugesera; barwita Ingororano ya Cyilima. Abavuzi b’amacumu baza kubwira Cyilima ko Urugerero rwashinzwe i Gihinga cya Bugesera. Cyilima arahaguruka abasangayo. Urugerero rw’i Mututu (Mayaga ya Butare) na rwo rwumvise ko Urugerero rwa Mpanga rwafashe igice kinini cy’u Bugesera, rurambuka rutera intambike z’u Bugesera. Banyaga inka nyinshi haba n’icyorezo mu banyabugesera. Ariko ntibararayo basubira i Mututu, iminyago bayoherereza Cyilima ho intashyo ya Mututu.

Aho ni ho rubanda bafatiye, babona ikintu kibabereye iyanga bakagihuhura bavuga ngo «Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi».

Ntakirutimana Deus