Tshisekedi yanze uwo Kabila yamutsindagiraga ngo amugire minisitiri w’intebe

Ababikurikiraniye hafi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashakaga ko Perezida Félix Tshisekedi w’iki gihugu agira Albert Yuma Mulimbi minisitiri w’intebe, ariko Tshisekedi akabyanga.

Yuma ni inshuti ya Kabila akaba n’umukuru wa sosiyete y’igihugu yo gucukura amabuye y’agaciro ya Gecamines.

Yuma yashyigikiye itegeko rishya rijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryatangiye gukurikizwa mu mwaka ushize wa 2018 ku butegetsi bwa Bwana Kabila, ryongereye imisoro ku masosiyete acukura amabuye y’agaciro muri Kongo.

Joseph Kabila (iburyo) wahoze ari Perezida wa Kongo yicaye iruhande rw'uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi mu muhango w'irahira rye ku itariki ya 24 y'ukwezi kwa mbere uyu mwakaJoseph Kabila (iburyo) wahoze ari Perezida wa Kongo yicaye iruhande rw’uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi mu muhango w’irahira rye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka

Congo ni iya mbere ku isi mu musaruro w’amabuye y’agaciro ya cobalt, ndetse ikaba iya mbere muri Afurika mu musaruro w’amabuye y’agaciro y’umuringa (copper/cuivre).

Amasosiyete arimo Glencore na Barrick amaze igihe asaba leta ya Congo kongera kwiga kuri iryo tegeko.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi butangaza ko iryo tegeko rizakomeza gukurikizwa, ariko ko rishobora kuganirwaho n’amasosiyete akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Tshisekedi ntabwo arashyiraho minisitiri w’intebe. Bijyanye n’ibiteganywa n’itegekonshinga rya Congo, uwo azagena nka minisitiri w’intebe agomba kuva mu rugaga rwa Kabila rwa Front Commun pour le Congo (FCC) rufite ubwiganze mu nteko ishingamategeko, nyuma y’ibiganiro na FCC.

‘Inenge mu mahanga’

Umuntu ukorana bya hafi n’ibiro bya perezida wa Congo yabwiye Reuters ko mu byumweru bishize Kabila ari bwo yasabye Tshisekedi ko yagira Yuma minisitiri w’intebe, gusa arabyanga avuga ko uwo yifuza afite isura mbi mu ruhando rw’amahanga.

Yagize ati “Perezida yabwiye Kabila ko Yuma atari mu bo yahitamo, ko afite inenge”.

Gusa uwo muntu yavuze ko Tshisekedi yabwiye Kabila ko iryo atari ihererezo ry’urugaga rwabo impande zombi – urwa FCC n’urwa CACH rwa Tshisekedi – zemeranyijemo gutegekera hamwe.

Abantu batatu bo mu ngaga CACH na FCC babwiye Reuters ko Kabila yari yahaye Bwana Tshisekedi amazina atatu y’uwavamo minisitiri w’intebe: Yuma, minisitiri w’imari Henri Yav Mulang na Jean Mbuyu Luyongola, umujyanama wa Kabila mu bijyanye n’umutekano w’igihugu.

Ibiro bya perezida wa Congo bitangaza ko ibikorwa byo gushakisha umukandida ku mwanya wa minisitiri w’intebe bikomeje, ariko byirinda kugira izina bitangaza.

Ubushyamirane bututumba

Abahagarariye ibihugu byayo babiri bakorera mu murwa mukuru Kinshasa wa Congo, babwiye Reuters ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi byashishikarije Tshisekedi kutagira Yuma minisitiri w’intebe.

Mu gihe sosiyete Gecamines yategekagwaga na Yuma, yagiye ishinjwa ibirego bya ruswa n’imiryango ikorera muri Congo ndetse na mpuzamahanga, ibirego birimo no kwigwizaho za miliyoni zibarirwa mu magana z’amadolari y’Amerika.

Yuma yakomeje guhakana ibyo birego, avuga ko yibasirwa kubera ko akarira abashoramari b’abanyamahanga. Ku munsi w’ejo ku wa kabiri, ntabwo yahise aboneka ngo agire icyo atangaza kuri aya makuru mashya.

Hamaze kugaragara ibisa nk’ibimenyetso bica amarenga y’ubushyamirane bututumba hagati ya Tshisekedi n’urugaga FCC rya Kabila.

Mu magambo aherutse gutangaza ubwo aheruka kugirira urugendo muri Amerika mu cyumweru gishize, Tshisekedi yavuze ko ashaka “kumenesha ubutegetsi bw’igitugu bwari busanzweho”.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, urugaga FCC rwasohoye itangazo rushinja Tshisekedi “kwibasira bihutiyeho ndetse n’ibirego bidafite ishingiro”.

Ntakirutimana Deus