SUDANI :Abigaragambya bati “ubutegetsi bwa Bachir bwahirimye twatsinze, Biravugwa ko Bachir yeguye

Indirimbo ziganisha ku ntsinzi nizo ziri kumvikana kuri radiyo na televiziyo bya Sudani, bivugwa ko ingabo zigaruriye iyu miyoboro yazifasha guhirika ku butegetsi perezida Omar Al-Bachir.

Ingabo zatangaje ko ziteguye kugeza ubutumwa bw’ingenzi ku baturage bamaze iminsi bigaragambya basaba ko Omar Al-Bachir ava ku butegetsi. Ni imyigaragambyo yatangiye binubira ko umugati uhenze, nyuma bongeraho ko bifuza ko uyu muperezida wagiye ku butegetsi mu 1989 abuvaho. Ni umunsi wa 16 abigaragambya bataruhuka.

Abantu ba hafi mu butegetsi bwa Bachir batangarije Reuters ko Bachit yamaze gusinya ibaruwa yo kwegura.

Lors d’un rassemblement contre le pouvoir d’Omar Al-Bachir devant le ministère de la défense à Khartoum, dans la nuit du 10 au 11 avril.
Abigaragambya benshi bari imbere ya minisiteri y’ingabo i Khartoum, guhera mu ijoro ryo kuwa 10 rishyira uwa 11 Mata.

Mbere ababirebera hafi bavugaga ko  ubutegetsi bwa Omar Al-Bachir bwendaga guhirima. Ni mu gihe ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ku byaha bikekwamo jenoside yaba yarakoreye mu ntara ya Darfur.

Abayoboye imyigaragambyo basabye abaturage kujya mu gice cy’ahari ibiro bikuru by’ingabo nkuko le Monde dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Mu myigaragambyo bari kuririmba ngo ubutegetsi bwahirimye twatsinze.

Imodoka nyinshi z’ingabo z’iki gihugu zuzuyemo abasirikare ziri kuzenguruka muri uyu mujyi ahatuye b’abayobozi barimo perezida Bachir.

Uyu mugabo w’imyaka 75 yagiye ku butegetsi mu 1989.