Julian Assange wamennye amabanga y’Isi nzima yatawe muri yombi

Julian Assange wajujubije ibihugu ashyira amabanga yabyo hanze yatawe muri yombi aho yari acumbikiwe mu Bwongereza.

Assange washinze urubuga WikiLeaks, yari mu buhungiro muri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza kuva mu myaka irindwi ishize.

Mu 2012 nibwo Assange uherutse guhabwa ubwenegihugu bwa Equateur yahungiye muri ambasade y’iki gihugu, nyuma y’uko urukiko rwo mu Bwongereza rwari rwategetse ko yoherezwa muri Suède guhatwa ibibazo ku byaha byo guhohotera umwana yakekwagaho.

Yatawe muri yombi muri iki gitondo nyuma yo kwamburwa uburenganzira bw’impunzi.

Urubuga yashinze rwagiye rushyira amabanga hanze y’igisirikare cya Amerika, bituma imurikarira cyane. Yagiye kandi amena n’andi mabanga y’ibindi bihugu.

Ku ruhande rwa Assange abamushyigukiye bafite ubwoba ko yakoherezwa muri Amerika akaba yakurikiranwaho icyaha gikomeye cyatuma anahanwa bikomeye.

Ibinyamakuru nka Reuters bivuga ko ari mu maboko ya polisi y’u Bwongereza aho abazwa ku byaba akurikiranyweho.

Julian Assange amaze imyaka irindwi mu buhungiro muri ambasade ya Equateur mu Bwongereza