Bidasubirwaho Bachir yahiritswe ku butegetsi aranafungwa

Ihirikwa ku butegetsi rya perezida wa Sudani, Oma al Bachir ntabwo bikiri ibikekwa, igisikare cy’iki gihugu cyatangaje ko cyashyizeho akanama kazaba kayoboye igihugu mu myaka 2.

Bachir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi yagiyeho mun1989.

Minisitiri w’ingabo Award Ibn Ouf yatangaje ko Bachir yavanywe ku butegetsi akanafungwa.

Yabitangarije kuri televiziyo ya leta  ko izi ngabo zizayobora inzibacyuho y’imyaka ibiri. Nyuma hazakurikiraho amatora.

Mu mezi atatu kandi ngo hazaba hagiyeho guverinoma y’inzibacyuho.

Ntakirutimana Deus