Etienne Tshisekedi watambamiwe na Kabila gushyingurwa muri Congo agiye kuhashyingurwa
Joseph Kabila wari perezida wa Congo Kinshasa ntiyakozwaga ibyo gutahukana umurambo wa Étienne Tshisekedi, wabaye impirimbanyi muri iki gihugu, waguye mu Bubiligi ngo ashyingurwe mu gihugu cye.
Ibyo Kabila yari yaranze ubu birenda kuba amateka, kuko tariki 30 Gicurasi 2019, umurambo wa Étienne Tshisekedi uzagera i Kinshasa, ari naho ugomba gushyingurwa nkuko bitangazwa n’umuryango we, aho kugumishwa mu mahanga.
Ubwo umuryango we wateganyaga kujyana umurambo we ngo ushyingurwe muri Congo, ushaka kumushyingura aho avuka mu mva yihariye, ubutegetsi bwa Joseph Kabila wayoboraga icyo gihugu bwarabyanze, buvuga ko agomba gushyingurwa mu irimbi rusange. Hari abatavuga rumwe na Kabila batangazaga ko yahanuriwe ko Tshisekedi ashyinguwe muri Congo yamutera umwaku ntarambe ku butegetsi dore ko yari amaze igihe kinini amurwanya biciye mu ishyaka rya UDPS yayoboraga.
Ni umurambo umaze igihe cy’imyaka ibiri mu mahanga, i Bruxelles.
Étienne Tshisekedi yapfuye muri Gashyantare 2017. Azwiho kuba atarihanganiye abayoboye Congo kuva kuri Mobutu Sese Seko, ba Kabila bombi(umwana na se) abashinja kutayobora iki gihugu mu buryo bukwiye; mu nzira ya demokarasi.
Uyu musaza waharaniye kuyobora Congo, ariko akavuga ko yagiye yibwa, yafashe igihe arahirira mu rugo rwe kuyobora iki gihugu kivugwamo ubukungu bw’amabuye y’agaciro.
Biteganyijwe ko tariki ya 31 azasezerwaho, agashyingurwa mu irimbi rya Nsele, nyuma ya misa izabera kuri sitade yitiriwe abahowe Imana i Kinshasa.
Ntakirutimana Deus
Mukosore si President wapfuye ahubwo ni se