Bouteflika arashinjwa kugundira ubutegetsi nubwo yijeje Isi ko agiye kuburekura

nddddddddddddd

Perezida wa Algerie (Alijeriya)Abdelaziz Bouteflika atangaza ko azaguma ku butegetsi n’ubwo manda ye izarangira mu kwezi gutaha.

Abitangaje mu gihe abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje imyigaragambyo yamagana ubutegetsi bwe.

Bouteflika yatangaje tariki 11 Werurwe  ko atazongera kwitoreza manda ya gatanu.

Uyu musaza w’imyaka 82 yakuyeho amatora yari ategerejwe tariki 18 z’ukwezi kwa kane . Yongera kuvuga ko hari ibyo agiye guhindura abicishije mu biganiro azatangiza mu gihugu.

Mu gihe avuga ko hari ibyo azahindura mu itegeko nshinga, abantu benshi muri icyo gihugu bakomeje imyigaragambyo mu mahoro.

Bamwe baravuga ko ashaka kugundira ubutegetsi, benshi mu baturage batamwifuzaho.

Ntakirutimana Deus