Perezida Félix Tshisekedi yafunguye imfungwa 700 zirimo n’uwakatiwe igihano cy’urupfu
Umukuru w’igihugu cya Republika ya demokarasi ya Congo, uherutse gutorwa, Félix Tshisekedi, yahaye imbabazi imfungwa za politike zirimo batatu bakomeye hamwe n’abandi basanzwe 700.
Firmin Yangambi ni umunyamategeko wari wahagaritswe mu mwaka wa 2009 acirirwa urubanza rwo gupfa nyuma y’umwaka. Yashinjwaga gutunga intwaro atabifitiye uruhushya no gutegura imyigaragambyo.
Mu banyapolitiki bakomeye bafunguwe, barimo Franck Diongo, Diomi Ndongala na Firmin Yangambi bari bafunzwe bashinjwa kwigomeka ku butegetsi bwa Joseph Kabila wahoze atwara iki gihugu nk’uko biri mu nkuru ya BBC.
Naho Franck Diongo yari yafunzwe mu mwaka wa 2016 ashinjwa ko yahohoteye abasirikare batatu bari mu nzego zirinda umutekano w’ umukuru w’igihugu.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje iryo fungwa ry’abo banyapolitiki ku butegetsi bwa Kabila, akavuga ko baziraga politiki.
Ku ngoma ya Kabila yanze kuzirekura, nyamara byari kmu masezerano yagiranye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu mwaka wa 2015.
Icyo gikorwa gifatwa nk’ingingo ikomeye kuva Perezida Tshisekedi ashyikirijwe ubutegetsi mu kwezi kwa mbere 2019 , mu nzira y’o gusubiza hamwe muri icyo gihugu kirangwamwo ukutumvikana hagati y’abanyapolitiki.
Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters rimenyesha ko hakiri imfungwa zisaga 100 ziungiwe ibya politike, amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu asaba ko nabo bafungurwa.
Ntakirutimana Deus
Abo ni aba Kabila, ubu ubwo nawe agiye Ku butegetsi azafunga Abe.