Trump yatangaje icyo yise Amerika nshya, akurira Obama inzira ku murima kuri gereza ya Guantanamo

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump  yatangaje ko afunguriye amarembo aba Democrate basa n’abahanganye na we ubwe n’ishyaka rye ry’aba –Republicain mu miyoborere y’iki gihugu.

Nubwo yatangaje iyi mikoranire, ariko ngo ntazigera ashyira mu bikorwa icyemezo cy’Umu-Democrate yasimbuye, Barack Obama ku buyobozi bwa Amerika. Obama yari yarasezeranyije ko azafunga gereza ya Guantanamo ifungirwamo abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba. Mu gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje yagiye agabanya ku rwego rwo hejuru ibijyanye no gufungura abari bafungiyemo, ategereza ko uzamusimbura azashyira mu bikorwa ibyo kurifunga.

Nyamara Trump yamukuriye inzira ku murima ko iyi gereza izakomeza gukora mu rwego rwo gukomeza guhangana n’abakora ibikorwa by’iterabwoba nkuko VOA yabitangaje.

Mu bindi yagejeje ki banyamerika birimo icy’uko ubukungu bw’iki gihugu bwagiye bwiyongera, intambwe ishimwa n’aba baturage ariko hari benshi batamwemera ku bijyanye n’imiyoberere ye.

Imikoranire ye n’aba –Democrate igamije kwigira hamwe ikibazo cy’abimukira bakomeje kurarikira kugana muri Amerika, ndetse no kumufasha kugeza ku baturage ibyo yabasezeranyije yiyamamaza. Bimwe muri byo birimo kugira Amerika igihugu cy’igihangange, kirangwamo umutekano, ikomeye kandi yishimira uko ihagaze.

Ati “Kuri uyu mugoroba ndamenyesha ko niteguye gukorana n’impande zose za politike, Aba-Democrate n’Aba-Republicain mu kurinda igihugu  tutitaye aho  bava, ibara ry’uruhu rwabo n’ibyo bemera.”

Agaragariza Abanyamerika ko bamaze kugabanyirizwa imisoro, ati “ Nkuko nabyemereye Abanyamerika  ndi aha mpagaze, hashize amezi 11, dukoze ibikomeye  mu kugabanya imisoro, turi gukora impinduka zitazibagirana mu mateka ya Amerika. Iyo misoro twagabanyije ifasha imiryango busanzwe ndetse n’amashyirahamwe mato.”

Akomeza avuga ko mu gihe bubaka Amerika ikomeye barimo kugarukana ubukemere n’icyubahiro bari bafite mu mahanga.

Mu miyoborere ye ngo ntazabaho adahangana n’iterabwoba, ni muri urwo rwego avuga ko mu mwaka ushize yemeye gukorana n’ibihugu mu kurandura umutwe wa kiyisilamu ukora ibikorwa by’iterabwoba(ISIS ) kugeza ubu akaba yishimira ibimaze gukorwa.