Shira amatsiko ku mibereho y’abashyirwa mu kato kubera gukekwaho Coronavirus

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ya Kinigi, Nyange na Musanze yo mu karere ka Musanze, usanga badafite amakuru kuri gahunda yo kujyana abantu mu kato, aho bakajyanwamo n’imibereho yaho, ku buryo usanga hari abafite n’abatanga amakuru atari ukuri kuri iki kibazo bityo bigatuma hari abahangayika.

Tariki 27 Mata 2020, ahagana mu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, inkuru yavugwaga muri santere ya Kinigi no mu minsi yakurikiyeho, ni uburyo imodoka y’imbangukiragutabara iherekejwe n’iyarimo abapolisi imbere n’inyuma, yagiyeyo igatwara umuturage wo muri iyo santere. Ababara iyo nkuru bahuriza kuri Coronavirus. Abaturanyi bavuga ko bashobora kuba barasanze yarayanduye., umuryango we n’abaganira na we bakavuga ko ari kwitabwaho nk’umuntu wahuye n’uwasanzwemo coronavirus, babanaga aho bari barashyize mu kigo cy’akato cyakiraga abavuye hanze y’u Rwanda.
Kuba bari bazi ko yabaye muri icyo kigo bakabona bagiye kumutwara byatumye hari abaturanyi bakeka ko yaba yaranduye bityo bigatuma bahangayika, ko nabo bakwandura biturutse ku bamusuye mu gihe yari akiva muri ako kato.

Abakirwa mu bigo by’akato babayeho gute?

Mu gushaka kumenya uko abari mu kato babayeho, mu mpera za Werurwe 2020, Ikinyamakuru The Source Post giherutse gusura ikigo cyakira abavuye mu mahanga bashyizwe mu kato. Iki kigo cya Kidaho giherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, icyo gihe cyarimo abantu 63. Iki ni kimwe mu bindi bigo bishyirwamo aba bantu, birimo za hoteli, ibigo by’amashuri n’ibindi.

Ukigera kuri icyo kigo usanganirwa n’abapolisi babiri bambaye imyambaro y’akazi , ariko banambaye mu buryo bwo kwirinda. Uhageze arisobanura bakamwemerera kwinjira, aho asangamo abayobozi bamuyobora, ari nako bamuha amabwiriza agenderaho. Abo bayobozi mu kuburira uwinjiyemo bamwereka ahashyizwe umurongo wo kutarenga[hari ibimenyetso bihaziritse, hatandukanya abari mu kato n’abandi bagera muri iki kigo], bibutsa ko uwaharenga na we yashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Uwinjiye mu kigo abona abarimo baganira, ariko bubahiriza intera basabwa hagati yabo, uku ngo ni nako baryama muri iki kigo kirimo ibyumba bararamo bisanzwe ari amashuri.

Umuyobozi w’itsinda ry’abari mu kato [na we warimo], Bizavakubandi Alphonse w’imyaka 57 wo mu mujyi wa Kigali, asobanura ko nta kibazo cy’imibereho bahuye nacyo. Ati “Ubuzima bwacu ni bwiza, twarahageze batwakira neza, nta kibazo dufite.”

Avuga ko bahawe ibiryamirwa, bakagaburirwa neza gatatu ku munsi na hoteli y’inyenyeri eshatu yo mu karere ka Musanze. Avuga ko mu gitondo bahabwa icyayi, umugati n’igi, saa sita bakagaburirwa ifunguro rigizwe n’nyama umuceri, ibirayi, igitoki, ibishyimbo n’ibindi yemeza ko bihagije.

Ati “Tumaze kugera hano bamaze kudusobanurira nta kibazo twagize, kandi dufite telefoni, umuryango tuvugana buri munsi, twumva na radiyo, nta kibazo twigeze tugira. Ntabwo uburenganzira bwacu bwigeze buhungabana.

Uwitwa Ndibeshya Aloys w’imyaka 60 wo murenge wa Cyanika avuga ko yazanywe muri iki kigo nyuma yo kujya muri Uganda ariko bakamwamburirayo, agahitamo kugaruka mu Rwanda.

Mu kugaruka yaciye mu nzira zitemewe, ageze mu rugo, bamubwira ko agomba kujya ku kigo nderabuzima bakareba ko ari muzima. Mu rugo yaraharaye ariko ngo yirinda kwegera umuryango we, kuko bari bamusobanuriye ibya coronavirus, nyuma ngo nibwo yazanywe muri iki kigo.
Avuga ko aganira n’umuryango we, umeze neza kandi ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa uko bikwiye.

Iby’uko gufatwa neza abihurizaho na Muyizere Olive wo mu murenge wa Kinoni, usanzwe ukora uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika. Yishimiye ko yashyizwe muri iki kigo yagezemo na we avuye muri Uganda atorotse abaturage baho bashakaga kubakubita ngo babazaniye coronavirus. Nyuma yo kurara mu ishyamba muri Uganda abihishe yinjiye mu Rwanda ajyanwa muri iki kigo.

Kuba ari muri iki kigo cy’ashyizwemo abahawe akato ngo bizamufasha gutaha mu rugo rwe yabonye ko ari muzima, akishimira ko adashobora kwanduza umuryango we. Ati “Tubonana na muganga buri munsi, ni ukutwitaho no kwita ku miryango yacu ndetse n’igihugu, kuko habaye hari uwanduye ntabwo yakwanduza abandi ngo indwara ibe yakwirakwira.”
Uwizeyimana Vestine, asanga gushyirwa muri aka kato byari ngombwa, kuko ari mu nyungu zabo ngo bitabweho.

Abavuye mu kato ariko ngo hari igihe usanga bafatwa nabi n’abo basanze mu miryango basubiyemo bakabahimbira byinshi nkuko byemezwa na Umwiza Laura[izina ryahinduwe] umwe mu bashyizwe mu kato k’igihe gito nyuma yo kugera mu Rwanda avuye mu mahanga, yanagenze mu ndege yasanzwemo abantu batatu banduye coronavirus.

Agira ati “Usanga abantu batakwizeye kandi nta kibazo ufite, bakaguhimbira impamvu nyinshi ngo runaka yaciye panya(inzira zitemewe), usanga hari n’ubwo abantu bagutinya ngo urarwaye, bakaguha akato gutyo, ariko iyabaga ako kato ahubwo buri wese yagahaga mugenzi we muri iyi minsi kuko aba atapimwe, ariko ntibikorwe mu guhimbira umuntu, byafasha.

Hari abaturage bazi ibyiza by’ibigo by’akato

Guhera tariki ya 22 Werurwe 2020 mu karere ka Burera batangiye gushyira abantu muri iki kigo, bategereje kurebwa uko ubuzima bwabo buhagaze, bahamara iminsi 14 batagaragaza ibimenyetso bya coronavirus bagataha nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho y’abaturage, Manirakora Jean de la Paix. Avuga ko abari mu kato, bahura n’umuganga ubakurikirana buri munsi, kuva kuwa mbere kugeza kuwa 14.
Ku bijyanye no kwirinda iki cyorezo mu baturage ndetse n’aho aba bava muri Uganda, ngo bakanguriwe gutanga amakuru ku buryo uciye muri izo nzira atemererwa kujya mu rugo atabanje kujyanwa muri ibi bigo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko abaturage ari bo batanze amakuru y’ababageragaho bavuye muri Uganda bakajyanwa muri ibyo bigo. Ati “Ubukangurambaga hari icyo bwatanze abenshi twakira amakuru atangwa n’abaturage, ngo uje gutyo ashyikirizwe ikigo nderabuzima, atarahura n’abaturage cyangwa abo mu muryango we. Bigaragara ko bumvise ikibazo duhanganye nacyo. Bageze n’aho babona uwo batazi bagatanga amakuru, nta n’undi uyaduha uretse bo amakuru ni abaturage. Bahangayikishijwe nuko iki cyorezo twahangana nacyo kandi tukagitsinda”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Sabin Nsanzimana aherutse kubwira abanyarwanda ko ntawe ukwiye guha akato uwakize iyi ndwara n’uvuye mu bigo bimaramo abakirebwa ko batanduye coronavirus kuko kuyirwara atari igisebo kuko uwo ari wese yayandura.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko hashyizeho ahantu hashyirwa abinjira mu Rwanda ngo bahamare iminsi 14 mu rwego rwo kureba ko nta bimenyetso bya Coronavirus bafite. Iyi gahunda yanajyanye no guhagarika urujya n’uruza hagati y’uturere n’utundi mu rwego rwo kugirango ugaragayeho uburwayi bamusange aho yashyikiye. U Rwanda kandi mu minsi yashize rwashyizeho ahantu hatatu ho gusuzumira abagaragaraza ibimenyetso by’iyi ndwara; kuri sitade nto I Remera, ULK n’i Nyamirambo.

Inkuru yakozwe na The Source Post ku bufatanye bwa RBC, UNICEF n’Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru ARJ.

Ntakirutimana Deus