Covid-19: Ibikorwa bimwe bigiye gukomorerwa, umwaka w’uburezi uba imfabusa

Leta y’u Rwanda yongereye igihe cyo kuguma mu rugo ariko ifungura imwe mu mirimo, izatangira gukorwa guhera tariki 4 Gicurasi 2020, ibijyanye no gufungura amashuri byigizwa inyuma mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Izi ngamba nshya zafatiwe mu nama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki 30 Mata 2020.

Byari biteganyijwe ko gahunda ya guma mu rugo yari kugeza tariki 30 Mata saa tanu z’ijoro n’iminota 59, ariko yarangiye abanyarwanda bataratangarizwa indi gahunda nshya, yaje gutangazwa tariki ya 1 Gicurasi. Iyo nshya igena ko gahunda ya guma mu rugo izageza tariki 4 Gicurasi 2020, ariko hagenwa impinduka nshya guhera uwo munsi zizamara ibyumweru bibiri.

Izo ngamba zirimo gukomorera ibikorwa birimo; gutwara abantu hagati mu ntara, gufungura amasoko ariko hagabanyijwe umubare w’abacuruza, hoteli na resitora bigakora mu masaha yagenwe. Ibindi byemerewe gukora ni inganda n’imirimo y’ubwubatsi ndetse no gukora siporo umuntu ku giti cye hanze y’urugo.

Izi ngamba nshya zitsindagira kwambara udupfukamunwa aho umuntu agiye hose, gukaraba intoki no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Nubwo hari ibikorwa byemerewe gufungura icyo gihe, hari ibizakomeza gufungwa birimo ingendo hagati y’intara n’umujyi wa Kigali, gufungura utubari, insengero ndetse n’amashuri, bityo bikaba bigaragaza ko umwaka wabaye imfabusa ku banyeshuri, dore ko amashuri azafungwa kugeza muri Nzeri 2020. Gutwara abantu kuri moto n’amagare nabwo icyo gihe ntabwo bizaba byemewe uretse kubitwaraho ibintu.

Kuba amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri uyu mwaka, biraca amarenga ko umwaka w’uburezi ubaye imfabusa ku banyeshuri, dore ko amashuri yahagaze bakiri mu gihembwe cya mbere, bityo mu mezi atatu azaba asigaye bakaba batakwigamo ibindi bihembwe bibiri byaba bisigaye ngo umwaka w’uburezi urangire. Aha ariko hashobora guhuza n’icyifuzo cya Kiliziya Gatolika yari yemerewe na Leta yuko amashuri yajya atangira muri Nzeri.

Ibi byemezo byafatiwe muri iyi nama bije bikurikira ibyari byafatiwe mu yabaye tariki ya 17 Mata 2020, yatangaje ko gahunda ya Guma mu rugo yongereweho iminsi 11, ikaba yari kugeza kuwa 30 Mata 2020. Iyi yaje ikurikira iyabaye kuwa 01 Mata 2020 yari yavuze ko gahunda ya guma mu rugo yongereweho iminsi 15 kugeza kuwa 19 Mata 2020.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru tariki 27 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwafatiye amasomo ku bihugu byibasiwe na Coronavirus mbere, rugenda rufata ingamba zitandukanye kugeza ubwo ibikorwa hafi ya byose bifunzwe mu gihugu.

Ati ”Hazabaho ibyitwa ‘phased freedoms’: Hazafungurwa ibikorwa bimwe na bimwe hagendewe ku nama z’abahanga babishinzwe ndetse no ku mateka y’ibindi bihugu byahanganye nicyi cyorezo ariko habanje kurebwako gufungura ibyo bikorwa bitazadusubiza inyuma!”

Yakomeje avuga ko hazafatwa ingamba kugira ngo hirindwe gusubira inyuma kandi ibikorwa byubucuruzi bisubire uko byari bisanzwe.

Dore imyanzuro yafatiwemo


Ntakirutimana Deus