Sankara wigambaga ibitero byaguyemo abantu yarafashwe ari mu Rwanda

Nsabimana Callixte wigambaga guhungabanya umutekano w’u Rwanda ahereye mu ishyamba kimeza rya Ngungwe yatawe muri yombi.

Ibi biremezwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau).

RIB itangaza ko igikomeje ibijyanye n’iperereza ku byaba Sankara ashinjwa. Uyu yashakishwaga ku byaba ashinjwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

Mu biza imbere yigambaga ibitero byahitanye ubuzima bw’abantu mu gice cy’ishyamba rya Nyungwe.

Mu minsi yashize byavuzwe ko Sankara yafatiwe muri Comores.

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugirana n’itangazamakuru yakomoje ku bavuga lo bafashe Nyungwe batazi ibyo bavuga.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Sankara wigambaga ibitero byaguyemo abantu yarafashwe ari mu Rwanda

Comments are closed.