U Rwanda rwaba rwashyikirijwe abandi barwanyi 7 bari mu mutwe umwe na Sankara

Imbere y’intumwa z’imiryango itandukanye  u Rwanda rwashyikirijwe n’u Burundi abarwanyi bari mu mutwe umwe na Sankara uherutse koherezwa mu Rwanda afatiwe muri Comores.

Izo ntumwa zirimo abagize umuryango w’ibihugu by’biyaga bigari, ishyirahamwe MONUSCO, SADEC, mu gikorwa cyabaye mu mpera za Mata 2019 nkuko bitangazwa na SOS Médias Burundi

Abashyikirijwe u Rwanda ni Pascal Uwimana, Claude Hategekimana, Jean Claude Harerimana, Jean Pierre Tuyizere, Emmanuel Hagenintwari, Éric Ntegerejimana n’igisongerezi Albert Havugimana alias ” Prof “.

Amakuru ava mu gipolisi cy’u Burundi avuga ko abo barwanyi  bahungiye mu Burundi igihe haheruka ibitero byavuzwe muri Nyungwe.

Bafashwe n’abashinzwe umutekano ku ruhande rw’ u Burundi bamara imisi itatu muri gereza ya polisi  i Mabayi mbere y’uko bajyanwa i Bujumbura mu iperereza.

Umwe mu baherekeje abo barwanyi yemereye SOS Médias Burundi ko leta y’u Burundi ari yo yabatanze.

Anicet Saïd, umujyanama wa Buramatari yatanze ubutumwa avuga ko u Burundi nta kibi bwifuriza u Rwanda.

Ati ” u Burundi nta nabi bwifuriza u Rwanda. U Rwanda narwo rurasabwa kubigenza gutyo rukadushyikiriza abashaka kugirira nabi u Burundi “.

Aba barwanyi bari bafite imbunda eshanu zo mu bwoko bwa Kalachnikov, radiyo yo gutumanaho n’ibindi bikoresho byuzuye amasasu.

Ntakirutimana Deus