Biteganyijwe ko Perezida Kagame asura intara y’Amajyaruguru n’i Burengerazuba

Muri gahunda yo gusura abaturage akaganira nabo, biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azabonana n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru n’i Burengerazuba.

Biteganyijwe ko kuwa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019 azatangirira uru ruzinduko mu karere ka Burera.

Azarukomereza mu ka Musanze, Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Karongi.

Mu ruzinduko rwe ruzwi nko kwegera abaturage (Citizen outreach)Perezida Kagame aganira n’abaturage n’abayobozi muri rusange, by’umwihariko agahura n’abavuga rikijyana n’abayobozi.

Uru ruzinduko usanga rwishimiwe n’abaturage babona umwanya wo kubona umukuru w’igihugu amaso ku maso kuko hari benshi baba bakumbuye kumubona.

Hari kandi ibibazo by’abaturage akemura, ibindi akabiha umurongo. Ibi bituma aho yasuye hari abaturage batonda umurongo bashaka kumugezaho ibibazo byabo.

Ku ruhande rw’abayobozi ariko usanga hari ababa bafite ubwoba ko hari ibibazo batakemuye cyangwa bakemuye uko bidakwiye bigaragara.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ruje rukurikira akazi gakomeye yari amazemo igihe ko kuba umuyobozi wa Afurika Yunze ubumwe. Inshingano yasoje muri Werurwe uyu mwaka. Izi nshingano zatumaga ahagararira uyu muryango mu nama zitandukanye hirya no hino ku Isi.

Mu bisanzwe, Perezida Kagame ni umwe mu baperezida bitabazwa nk’impuguke ku Isi n’umuyobozi w’igihugu cyagaragaje ukwigira cyivana mu bibazo cyatewe na jenoside yakorewe abatutsi mi 1994. Usanga atumirwa mu nama zikomeye, za kaminuza ….

Ntakirutimana Deus