Ibyagezweho n’ibikiri imbogamizi mu turere twa Burera Musanze na Nyabihu
Uturere twa Burera Musanze ba Nyabihu bi tumwe mu turere turi kugaragaza itetambere muri iyi minsi. Utu turere ariko usanga tukigaragaramo bimwe mu bibazo byugarije abaturage n’iterambere ry’utwo turere.
Akarere ka Burera ubu kari mu byishimo byo kubona umuhanda ukanyuramo werekeza mu karere ka Gicumbi. Uyu muhanda wa kilometero zisaga 50 uri mu nzira zo kuzura. Ufasha abava mu ntara y’amajyaruguru kugana mu karere ka Gicumbi batongeye kunyura i Kigali.
Muri aka karere hagiye kubakwa umuhanda uturuka kuri Base ugana mu Cyanika.
Aka karere kazwiho mu tweza imyaka itandukanye kugarijwe n’ikibazo cy’abana bari munsi y’imyaka 5 bugarijwe no kugwingira kuko abagera kuri 42% bafite icyo kibazo.
Muri aka karere havuzwe ikibazo cyo kunyereza ifu ya shisha kibondo, byaje kweguza uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusarabuye nyuma yo gusanga umugore we acuruza iyi fu itemewe gucuruzwa.
Aka karere kagize amahirwe yo kubakwamo isoko mpuzamahanga rya Cyanika, usanga abarituriye batitabira kuricururizamo, bake barigiyemo bagataka igihombo.
Mu bindi bibazo bihavugwa birimo urugomo ruturuka ku banywa ibiyobyabwenge bituruka muri Uganda n’iby’amasambu bishingiye ku buharike bwafashe imizi muri aka karere hambere.
Musanze iterambere mu mujyi
Akarere ka Musanze gatangaza ko gafite umujyi wa kabiri ukurikira Kigali. Ubu hari kuzamurwa imiturirwa ije isanga isoko rigezweho ryubatse muri aka karere k’ubukerarugendo gafite hoteli zisaga 30.
Ibibazo bihavugwa
Aka karere ni kamwe mu keza ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, gusa kugarijwe n’ikibazo cy’uko ubutaka buhingwa buri kugenda bukendera kubera ko buri kubakwaho.
Kimwe na Burera aka karere kugarijwe na banki Lambert cyangwa urunguze ikomeje guhombya benshi, havugwa ingero zitandukanye z’abaguze inzu muri aka karere baramaze kwishyura zikabaca mu myanya y’intoki kuko ba nyirazo bazitanzeho ingwate muri iyo banki.
Abatuye mu Kinigi bataka urusaku rw’abafungirwa muri transit center y’uyu murenge babasakuriza bari kugonga, bameze nk’abari gukubitwa.
Muri uyu murenge kandi havugwa ikibazo cy’ikimina guhuje abantu 250 cyambuwe amafaranga asaga miliyoni 6 mu Kuboza 2017 n’umwe mu bari abayobozi bacyo ukora mu kigo cy’ubushakashatsi ku ngagi Karisoke. Uyu mugabo yaje gukingirwa ikibaba na dosiye yaburiye muri mudasobwa y’umwe mu bapolisi bakoraga kuri sitasiyo ya polisi muri uwo murenge. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwemereye aba abaturage ko buzabafasha muri icyo kibazo, ariko ngo ntacyo bwabafashije dore ko n’igihe cy’ukwezi kumwe bari bahawe ngo bubafashe, kwarenze kera.
Ku bijyanye no gusigasira amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, bamwe mu bayirokotse muri aka karere bavuga ko kwimura urwibutso rwa jenoside rwa Muhoza biri mu nyungu z’abashaka gusibanganya amateka y’ababo, bashaka kuhubaka inyubako. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kwimura uru rwibutso biri muri gahunda yi gushaka ahakwiye rwashyirwa kandi ko babyemeranyijwe n’inzego zihagarariye abarokotse jenoside.
Muri aka karere abaturage bataka kunyurwaho hejuru n’intsinga z’amashanyarazi ariko ntabagereho.
Muri uyu murenge havugwa kandi abaturage bataka konerwa n’inyamaswa zo muri pariki y’igihugu y’ibirunga ntibishyurwe uko bikwiye, bamwe bagasiragira mu ngendo i Kigali hari n’abatazi aho bishyuza imyaka yabo yonwe.
Ku bibazo bikururwa n’ibirunga, abaturahe bataka gukomeza gusenyerwa n’amazi aturuka mu birunga.
Muri aka karere kandi haravugwa abaturage basaga 50 bamaze igihe batarushyurwa miliyoni 5 bakoreye mu bikorwa byo kubaka inzu z’abatishoboye ku isoko ryatsindiwe n’inkeragutabara. Aba baturage basezeranyijwe kwishyurwa muri Gashyantare 2019, nyamara bavuga ko bagombaga kwishyurwa mu 2018. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwishyuye rwiyemezamirimo bukibaza impamvu atishyura abo baturage.
Nyabihu hari ababyeyi babyarira ku itoroshi
Akarere ka Nyabihu nako kari mu katejwe imbere n’ubuhinzi bw’ibirayi n’icyayi bihakorerwa.
Aha ariko havugwa ikibazo cy’abivuriza ku kigo nderabuzima cya Arusha muri aka karere bavuga ko bavurwa hifashishijwe itoroshi, buji ndetse n’agatadowa. Iki kigo nderabuzima cyatangiye gukora mu 2002. Abacyivurizaho basaba ko cyahabwa amashanyarazi dore ko akinyura hejuru ajyanwa ku ikusanyirizo ry’amata.
Muri utu turere havugwa ikibazo cy’abana batewe inda n’abagabo batarahanwa, bavugwa kandi n’ikibazo cy’indaya usanga hari n’iziganjemo abana bato. Usang kandi havugwa ibibazo by’urugomo ndetse n’iby’inzoga z’inkorano.
Ntakirutimana Deus