Ndashaka umwanya wo guhangana n ‘aba bayobozi, ndabararitse ko tuza kubonana-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko aza guhangana n’abayobozi batuzuza inshingano zabo.

Abivugiye mu ruzinduko arimo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Burera, aho yakiriwe mu gace ka Butaro.

Akomeza avuga ko aza guhangana n’abo bayobozi mu kiganiro baza kugirana kuri uyu mugoroba, avuga ko ibyo bibazo abayobozi baza kubibazwa no kubisubiza, ku buryo  ngo bagomba gukora akazi bashinzwe cyangwa bakajya kwikorera ibindi bashaka ahandi.

Ati ” Ndashaka umwanya wo guhangana n ‘aba bayobozi batuzuza ibyangombwa bagomba …. Ndabararitse ko tuza kubonana.”

Perezida Kagame ahereye ku bibazo byagaragajwe by’imbuto ikiri ingume ku baturage bo muri ako karere. Agaragaza ko icyo kibazo kimaze igihe kivugwa.

Ku bindi agarutseho ni ikijyanye n’abaturage bataka kutumva radiyo no kureba televiziyo. Aha ngo iki kibazo nacyo kimaze igihe, ku buryo usanga abaturage bumva amakuru y’ahandi ntibumve ayo bagombaga kumva.

Akomoza kandi ku baturage badahabwa ibyo bakeneye ku buryo bajyag gushaka izo serivisi ku baturanyi (Uganda).

Akomoza ku barimu basiba akazi ndetse bigatuma n’abanyeshuri bakaboneraho gusiba.

Umukuru w’igihugu avuze ko abaturage nta kibazo bafite, ahubwo gifitwe n’abayobozi baza kwicara hamwe hakaboneka umuti w’ibibazo bihari.

Ntakirutimana Deus

 

1 thought on “Ndashaka umwanya wo guhangana n ‘aba bayobozi, ndabararitse ko tuza kubonana-Perezida Kagame

  1. Nyakubahwa President wa Repubulika aze kuvuga no kukibazo cy’umuhanda Base-Butaro-Cyanika

Comments are closed.