Bariya bose mwumva ku maradiyo ntibazi icyo bakinisha….ntabwo begereye umuriro umunsi bawegereye uzabotsa-Kagame

Perezida wa Repubulika yaburiye abashaka guhangabanya umutekano w’u Rwanda ko bitazabagwa neza, ku buryo hari n’abazakurikira abagiye bizana mu Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabivugiye mu karere ka Burera aho yagiriye uruzinduko kuwa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019.

Asaba abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano, aburira abashaka kuwuhungabanya.

Ati ” Nibyo by’umutekano, mwe nta kibazo mufite, abaturage barafatanya babona umutekano bakikorera ibyabo. Iki gihugu cy’u Rwanda, ni igihugu cyacu tugomba kubaka tukakirinda, tukarinda ibyo twubaka ntabwo turi abacakara babaturanyi, ntabwo turi insina ngufi.”

Aburira abafite igitekerezo cyo kuwuhungabanya.

Ati ” Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, ntabwo tugomba kwingingira umuntu ko aduha umutekano.”

Yongeyeho ati “Ndavuga abaturimo n’abandi tubageraho. Bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura, hari abandi tuzazana batarizana. Umutekano ni ku neza cyangwa ku ngufu kandi turazifite, bariya bose mwumva ku maradiyo, kuri interineti ntibazi icyo bakinisha babivuga bari muri Amerika, muri Afurika y’Epfo, ari mu Bufaransa ….ntabwo begereye umuriro umunsi bawegereye uzabotsa…”