Cobra wahoze muri FDLR asobanura uko Col BEM Ndengeyinka Balthazar na Rugema bahoze muri RDF babashishikarizaga gutera u Rwanda

Bimenyimana Bonaventure bita Cobra wahoze mu mutwe urwanya u Rwanda wa FDLR asobanura uburyo hari bamwe mu bahoze mu ngabo z’u Rwanda RDF bagiye muri Congo kubashishikariza kongera kwishora mu bikorwa bya gicengezi bigamije kubuza abarwo umutuzo.

Agaya ababibashishikarizaga akanasaba n’abayobozi bakuru ba FDLR kuva mu mashyamba barimo bakifatanya n’abandi kubaka u Rwanda nk’uko na we yateye iyo ntambwe.

Uyu wahoze ari majoro mu ngabo zatsinzwe mu Rwanda (FAR), avuga ko yari mu bacengezi bakomeje kubuza u Rwanda amahoro mu myaka yashize,  ariko nyuma akaza gufata iya mbere agatahuka mu Rwanda rwamufashije akaba ageze kuri byinshi.

Yabigarutseho mu buhamya yatangiye mu karere ka Musanze na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2019.

Avuga ko bamaze gutsindwa bagahungira muri Congo, bisuganyije bagatera u Rwanda mu bitero byiswe iby’abacengezi mu 1997.

Nabwo ngo baje gutsindwa bakomeza kuba mu buzima bubi bwa Congo nyuma afata icyemezo cyo gutaha.

Cobra yaje gutahuka mu Rwanda mu mwaka wa 2009, yagiye mu kigo cyakirirwamo abahoze mu ngabo cya Mutobo.

Hagati aho ngo bari muri Congo Kinshasa baje kugendererwa n’abasirikare babiri bahoze mu ngabo za RDF aribo Rugema na Col Ndengeyinka Balthazar bahurira mu nama i Kisangani.

Akivuga Col Ndengeyinka, Perezida Kagame yahise amuvugaho ati “Ndengeyinka ubu yagiye mu ishyamba ry’i Burayi niho acyakiriza.”

Cobra akomeza avuga ko bari bagiye kibagira inama atashimye. Ati Mu nama bari baje kutugira, ni uko twakongera gucengera muri iki gihugu.

Muri uko kibakangurira gutera u Rwanda ngo yababajije byinshi.

“Narababwiye nti ‘Nkawe wari Kapolari (Rugema) mwafashe u Rwanda ( mu rugamba rwo kubohoza u Rwanda no guhagarika jenoside), ugarutse mu mashyamba uri kubona uzageza mu myaka ingahe ngo twongere turusubirane?” Icyo kiranshobera na we kiramunanira.”

Abwira Barthazal ati “Ko uri umusaza, twahuriye i Kisangani uje mu ndege ngwino dusubirane mu mashyamba noneho utwigishe uko tuzongera gucengera kandi byaratunaniye. Barthazal na we kimuheramo kiramunanira.”

Ibyo ngo amaze kubibona, agendeye ku butumwa bwatambukaga kuri radiyo y’igihugu byatumye atekereza gutahuka.

Cobra yaje gutahuka ngo ataramara umwaka yahise ajyanwa mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, nyuma ahabwa akazi mu nzego zitandukanye aho yatanze umusanzu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.

Ati ” Nkaboneraho umwanya wo guhamagara abajenerali twabanye, bakomeje gutekereza gutera u Rwanda. Ndabanza guhamagara Gen Iyamuremye Gaston, wahoze utuye mu cyitwa Nyakinama, ubu yitwa Rumuri ni nawe uyoboye FDLR. Twarabanye aranzi, twaryaga bimwe, turya tubyibye na n’ubu nibyo agikora.”

Nkongera guhamagara Gen Busogo  na we ari kumwe na we. Nkongera guhamagara Omega Ntawuruhuka Pacifique…. nibatahe.”

Akomeza avuga ko ubwo yabaga muri Sudani, aba bagize FDLR bamuhamagaraga bamubaza niba atari mu bitero bya FDLR i Goma ariko akabahakanira, ababwira ko ari muri Sudani, agera n’ubwo abahamagaza nimero yaho, anababwira ko nta ngabo z’u Rwanda zari muri Congo icyo gihe.

Avuga ko bamwe mu bagize FDLR banga gutaha mu Rwanda kubera ko hari abakoze ibyaha bitandukanye mu Rwanda.

Cobra agira urubyiruko inama zo kwirinda abazishuka bashaka kuzijyana muri iyo mitwe iri mu mashyamba ibayeho nabi kandi idafite icyo irwanira.

Ntakirutimana Deus