Gicumbi: Umwihariko w’inyigisho zitangirwa mu itorero wababereye umusemburo w’iterambere

Abatuye umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi bemeza ko bateye intambwe mu mibereho babikesha inyigisho zihariye bavanye mu itorero.

Kimenyi Damien, umuhinzi wabigize umwuga utuye mu kagari ka Munanira mu murenge wa Rutare ho mu karere ka Gicumbi yemeza ko yiteje imbere abivanye ku nyigisho yavanye mu itorero.

Ubu afite ubutaka bugera kuri hegitari zisaga 14. Igice kimwe cyabwo kiriho amashyamba,  ikindi agihingaho ibihingwa bitandukanye birimo ingano  ibirayi n’ibindi.

Ugeze ahitwa ku idigiri ku gasozi ko hakurya kerekeza i Rutare, Kimenyi ahafite umurima w’ubuso busaga hegitari. Awuhingaho ibirayi bitoshye, nyamara hari hamaze imyaka 25 hadahingwa.

Avuga kuri uyu murima, Kimenyi agaragaza ko awifashisha mu kwigisha abatuye uyu murenge mu kunoza ubuhinzi.

Byose abikesha gutinyuka nyuma y’itorero ry’ingamburuzabukene yagiyemo mu 2015.

Ati ” Nagiye mu mahugurwa menshi ariko sinavanyemo ubumenyi nk’ubwo navanye mu itorero bwamfashije kuba ngeze aha.”

Avuga ko mbere yakoraga ibikorwa bye asa n’uwihishahisha, atinya ko abayobozi be babibona nko kwica inshingano z’akazi ka leta. Yaje gutinyuka aho abisobanuriwe mu itorero ko nta kibazo, ni uko ahita abishyira mu bikorwa.

Ubumenyi yagize bwamufashije gushishikariza abaturage kwiteza imbere biciye mu kongera umusaruro.

Kugeza ubu akoresha abakozi 22 aha imbuto y’ibirayi, bakayihinga mu rwego rwo kwiteza imbere, bifashisha ubumenyi agenda abaha. Yubatse inzu ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 45, agura imodoka yo mu bwoko bwa Dyna imufasha kugeza umusaruro ku isoko ndetse na hegitari 14.

Umukozi we witwa Bihirabake Felecien avuga  ko iyo igihembwe cy’ihinga kigeze, Kimenyi abaha imbuto bakajya guhinga.

Ati ” Ubu mpinga n’ibirayi mbikesha imbuto yampaye n’ubumenyi. Mbere ntabwo nahingaga ibirayi tutarakorana. Nsarura ibirayi ibiro nka 200.”

Kimwe na Kimenyi, Sebahutu Michel watojwe mu itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye mu 2010 i Gicumbi, avuga ko Itorero ryamufashije kwihangira imirimo aho gutegereza akazi ahawe n’abandi.

Ati ” Twumvagako nitumara kurangiza amashuri tuzahita tuza tubone imirimo ya leta. Ariko inyigisho twavanye mu itorero zadufashije kwihangira imirimo. Baratubwiraga ngo abize ni benshi, ariko akazi kariho ni gake, mushatse mwakwihangira imirimo. Nafashe umwanzuro wo kudafata dipolome yanjye ngo ngire aho nyijyana nsaba akazi.”

Yahereye ku bihumbi 5 bari bamuhaye basoza itorero, yongeraho ayo yakoreye mu bwubatsi mu gihe cy’icyumweru, agura ibiro 50 by’ibirayi atangira kwihingira mu murima w’ababyeyi be, ubu ahinga mu wo yiguriye.

Ahereye ku bihumbi 5 yiteje imbere

Yifashishije inama yavanye mu itorero yasomaga mu ikayi yandikagamo mu itorero, yitaye kuri bwa buhinzi mu 2011 asarura ibiro by’ibirayi bikabakaba muri 500. Ubu ageze ku rwego rwo kweza toni ebyiri.

Ubu buhinzi bwatumye mu 2014 yiyubakira inzu. Mu 2015 arashaka, ubu afite umwana w’imyaka 3.

Byose ngo abikesha disipulini yavanye mu itorero.

Itorero ryahozeho mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abakoloni. Icyo gihe ryitwaga irerero. Ryaje gucibwa n’abo bakoloni, ryongera gutangizwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Zimwe mu ndangagaciro Abaanyarwanda batorezwamo harimo gukunda umurimo.

Ntakirutimana Deus