Rwanda Day 2019 izabera mu Budage

Umunsi wahariwe u Rwanda, aho abayobozi bahura n’abanyarwanda baba mu mahanga bakungurana ibitekerezo byo guhoza ku mutima igihugu cyabo no guharanira kugiteza imbere uzaba muri uku kwezi.

Rwanda Day y’uyu mwaka izabera mu mujyi wa Bonn mu Budage kuwa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019.

Leta y’u Rwanda nta byinshi iratangaza kuri uyu munsi. Gusa mu myaka yatambutse wagiye uba umuyoboro mwiza wo kwibutsa ababa mu mahanga igihugu cyabo, kugishyira imbere ari nako bakirwanirira ishyaka, ndetse no guhaha bakaza kugifasha gutera imbere. Hari ababyumvise baje gushora imari mu Rwanda.

Ababa muri diaspora kandi ntibiganda gufasha abatuye mu Rwanda, babafasha mu buryo butandukanye, urugero ni ababa mu Butaliyani baherutse kwishyurira mituweli abatuye mu ntara y’i Burasirazuba.

Kuva mu 2010 Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda bagena igihe bagahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, abamaze igihe kitari gito batakigeramo bakamarwa amatsiko babwirwa aho kigeze, bityo buri wese agasuzumira hamwe n’abandi uruhare rwe mu iterambere ryacyo.

Ntakirutimana Deus