Rusizi: Umusore ukekwaho kwica se ashobora guhanishwa igifungo cya burundu

Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe  rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha  maze rutegeka ko umusore w’imyaka 24 ukekwaho kwica ise akurikiranwa afunzwe  by’agateganyo iminsi 30 muri gereza. Ni icyemezo rwafashe kuwa 02/11/2021,

Umusore ukekwaho kwica se, icyaha yagikoze ku itariki ya 14/10/2021 ahagana saa moya z’ijoro bikaba byarabereye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Rwimbogo, Akagari ka Mushaka, Umudugudu wa Gakombe, akaba yaramukurikiye ubwo yari agiye mu bwiherero amukubita igiti mu mutwe aramwica.

Amaze kumwica  yigambwe avuga ko iyo abona n’umugore we ( mukase )aba abirangirije rimwe, akaba yarakijijwe n’uko yikingiranye mu nzu.

Uyu musore yishe se bitewe n’amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo ngo kuko yari yaramubwiye ko nta munani azamuha dore ko yari yaramubyaranye n’undi mugore akamuzana kumurerera mu rugo.

Icyaha ukekwa akurikiranyweho ni icyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa  30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye akaba yahanishwa igifungo cya burundu.

NPPA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *