Rubavu: Umugabo n’umugore we bafungiwe ibyaha bifitanye isano na jenoside

Baharakwibuye Jean, umugabo wa Nyiraneza Esperance wavuzweho kohereje umukozi utekera abanyeshuri nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka wabereye muri G.S Nkama muri Rubavu, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukora Jenoside mu 1994.

Nyiraneza Esperance yahoze ari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu. Mu minsi ishize yirukanwe nyuma yo kohereza umukozi utekera abanyeshuri nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi, wabereye Rwunge rw’Amashuri Nkama.

Nyuma yarafashwe arafungwa akurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yari afunganywe n’umukozi utekera abanyeshuri yari yohereje muri uriya muhango ariko we aza kurekurwa.

Ikinyamakuru Bwiza dukesha iyi nkuru, gitangaza ko Baharakwibuye Jean [umugabo wa Nyiraneza Esperance] yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022 ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Kanama.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru, avuga ko Baharakwibuye Jean utuye mu Mudugudu wa Dufatanye mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, akekwaho kuba yarishe umuntu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Dr Murangira ati “Akekwaho gukora Jenoside aho mu gihe cya Jenoside yishe umugabo witwa Sebunyoni Jean.”

Baharakwibuye Jean w’imyaka 52 y’amavuko, yatangiye gukorwaho iperereza nyuma yuko habonetse umubiri wa Sebunyoni Jean akekwaho kuba yarishe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Dr Murangira avuga ko iki cyaha gikekwa kuri uyu mugabo, cyakorewe mu Mudugudu wa Busanganya mu Kagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Busasamana.

Aka gace kakorewemo icyaha gikekwa kuri Baharakwibuye Jean, kegereye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho mu gihe cya Jenoside hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi bageragezaga guhunga bava mu Rwanda bajya muri iki Gihugu cy’abaturanyi.

RIB ivuga ko iri gukora dosiye y’ikirego kiregwamo Baharakwibuye Jean kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha na bwo buzamuregere Urukiko rubifitiye ububasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *