Gupfa kw’imashini zagurishaga udukingirizo kwatumye dusigaye tugurwa rwihishwa

Yanditswe na Deus Ntakirutimana

Abajyaga bagura udukungirizo mu buryo bw’ibanga ku byuma byashyizwe hirya no hino muri hoteli n’utubari bavuga ko aho bipfiriye bongeye kugira isoni ryo kutugurira ahahurira abantu benshi; bigatuma bihishahisha.

Imashimi zagurirwagaho udukingirizo zigera kuri 700 zashyizwe mu tubari na za hoteli n’ Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC) mu mwaka wa 2012 muri gahunda yo korohereza no kutwegereza abadukeneraga. Ibyo byuma byagiye bishyirwa hafi y’ubwiherero ku buryo byabaga ibanga ku muntu wajyaga kugura utwo dukingirizo biciye mu kwinjizamo ibiceri byagenwe.

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ahari ibyo byuma byamaze gupfa. Ibyo byatumye abajyaga bahagurira utwo

Kamana Claude (izina ryahinduwe) utuye mu mujyi wa Muhanga avuga ko ipfa ry’ibyo byuma ryagaruye ikibazo cy’ipfunwe ryari rimaze gushira ku baguraga utwo dukingirizo.

Ati “Ibyuma bikiri bizima, wajyaga aho biri ugashyiramo ibiceri kikaguha udukungirizo nta muntu ukubonye. Aho bimariye gupfa tujya kutugura muri butiki ariko bitera kuko bisaba kuduhimbira amazina ngo abantu batumva icyo ugiye kugura.”

Gakunde Jean ucuruza butiki mu mujyi wa Kigali avuga ko abagura utwo dukingirizo usanga bagira isoni ku buryo ngo hari nk’abajyayo bakarindira ko abandi baguzi basohoka, bakabona kuvuga icyo bashaka nabwo ngo ubona bafite ipfunwe.

Bamwe mu bacuruzi kandi baducuruza imbere ya gare i Nyabugogo bavuga ko abagura itabi n’ibindi babigura ku mugaragaro ariko ushaka udukingirizo we ngo abanza kubajyana hirya ahatari abantu benshi.

Umucuruzi wo mu kabari kigeze gushyirwamo icyo cyuma mu mujyi wa Kigali, avuga ko ipfa ryabyo ryatewe n’impamvu zitandukanye.

Ati ” Hari ibyishwe n’abantu bashaka amafaranga yabaga arimo, kuko byari bigoye ko uhashyira umurinzi kandi byaratangaga serivisi mu ibanga. Ikindi cyabiteye hari abatari bazi kuzikoresha; nk’abatazi gusoma bahatirizaga kandi hari handitseho uburyo bwo kubikoresha.”

Uwo mucuruzi avuga ko iby’icyuho byateje atabimenya, ariko ko hatabura abagira isoni zo kugura utwo dukingirizo bakaba banakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bityo bakaba bakwandura indwara zanduriramo. Asaba leta ko yakongera ikabaha ibyo byuma.

Ku ruhande rwa Leta, Dr Berabose Charles ukora mu kigo cy’ubuzima (RBC) mu ishami rishinzwe kuvuga no gukumira agakoko gatera sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina avuga ko iby’ibyo byuma ari umushinga wabahombye, ariko icyo kigo gikora ibishoboka ngo udukingirizo tugere ku banyarwanda aho bari hirya no hino mu gihugu.

Ati”Ku mwaka dutanga udukingirizo dusaga miliyoni 32, tudutanga mu gihugu hose. Ibyo gutanga udukingirizo n’uburyo bwo kutubona nta mbogamizi zihari muri rusange.”

Yungamo ko hari ahantu 9 hashyizweho hatangirwa utwo dukingirizo muri Kigali ndetse n’ibigo byegerejwe urubyiruko ndetse n’ibigo nderabuzima.

Ku ruhande rwa sosiyete sivile, Umuryango AHF uri gukorana bya hafi na RBC ngo babone aho bashyira ibyuma nk’ibyo byapfuye biziba icyo cyuho.

Nzeyimana Anastase ukora muri icyo kigo avuga ko aho bazashyira ibyo byuma buri wese azajya afata udukingirizo nta mafaranga ashyize muri ibyo byuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *