Abayoboke b’amadini bitandukanya n’amahame yayo mu kuboneza urubyaro
Yanditswe na Nadine Umubyeyi
Bamwe mu bayoboke b’amadini yitwa aya gikiristo, bitandukanyije nayo mu bijyanye no kubabuza kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho butangirwa kwa muganga.
Ubusanzwe ayo madini abuza abayoboke bayo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo bw’inshinge n’ibinini n’ubundi buryo bwitwa ubwa kizungu, ahubwo usanga amenshi abasaba gukoresha uburyo bwa kamere, ariko nabwo bubarushya mu kubukoresha.
Abo mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe, bagenda bitandukanya n’ayo mahame.
Mutijima Alphonse, umwe mu bayoboke b’idini ry’abapentikosti (ADEPR), avuga ko kuboneza urubyaro ari igikorwa cy’ubwenge, kuko umuntu nk’ikiremwa cy’Imana afite gushishoza no gufata ibyemezo hakurikijwe igikwiriye mu bihe runaka. Avuga ko n’Imana yanga abadafite ubwenge.
Mu kubihuza no kuboneza urubyaro, yagize ati “Urareba, ubuzima busigaye buhenze cyane: kubona ibyo kurya, imyambaro, kwivuza, kwigisha abana, n’izindi nshingano ziremeye. Ni gute wabyara abana utabashije kurera? Tugomba kugira ubwenge, tukitandukanya n’ibitekerezo bya kera by’idini, rivuga ko harera Imana. Ariko, Imana irafashwa, kandi ngo uyisengera mu iziko, ikagusiga ivu”.
Uwitwa Kaniziyo avuga ko kuboneza urubyaro ari gahunga abubatse n’abatubatse bagenda bashyira mu bikorwa, harimo n’abo bayoboke b’amadini atabyemera, ariko bakabikora mu ibanga.
Ati “Abarokore nabo bamaze kumenya ko kuboneza urubyaro atari icyaha. Ese ni nde wakwemera ko umwana we yicwa n’inzara, kandi abizi? Twese tuzi uko tubaye ho, nta mubyeyi cyangwa umugabo ukemera gushira kuri iyi isi abana baje kubaho nabi, icyo kintu kigenda kirushaho kumvikana, haba mu banyamadini cyangwa abaturage ubwabo”.
Nyiramana Euphrasie, usengera muri rimwe muri ayo matorero avuga ko afite abana icyenda, ariko akaba yarababyaye akiri mu rujijo ruterwa n’inyigisho yahawe..
Ati « Mureke mbambwire yuko abarokore nabo basigaye baboneza urubyaro. Basanze ko inyigisho bigishwa zirwanya kuboneza urubyaro zifite ingaruka nini ku buzima bw’abakirisitu ndetse no ku myemerere yabo.
Yungamo ati « Mwari muzi ko iyo umuntu yakennye, adasenga neza. Mwari muzi ko iyo umwana yaburaye utonganya Imana, ukayishyira mu makimbirane yawe, kandi wakagombye kuyirinda? »
Abagabo ntibitabira ubwabo kuboneza urubyaro
Nubwo ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare,(NISR), bugaragaza ko nibura 64% by’abagore bo mu Rwanda bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro ; abagabo bo baricyari bake cyane. Sempabwa Félicien utuye mu kagari ka Cyunuzi , yasabwe n’umugore we kuboze urubyaro kuko we inshinge n’udupira byamugwaga nabi, bikamutera umuvuduko w’amaraso, ubu akaba kandi arwaye na diyabete. Ariko umugabo we yanze kubagwa, avuga ko adashaka kuba “inkone”. Abagabo bafashwa mu buryo bwo guhagarika intanga zagira uruhare mu kiwibaruka.
Hirya no hino abagabo bakorewe icyo gikorwa cyo guhagarika ikorwa ry’intanga hifashijwe kubagwa (vasectomie), atari ukubahindura inkone.
Mu kiganiro Urubuga rw’Abaturage n’abayobozi”cy’umuryango w’abanyamakuri baharanira amahoro, PAX PRESS, cyabereye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe, ku wa 09 Kanama 2022, abagabo ntibashatse kuvuga kumugaragaro ko batakwemera kuboneza urubyaro.
Kananura Charles, umugabo w’imyaka 40, yavuze ko abagabo bagifite kwiyumva nt’intare mu ngo zabo, ko ntawabategeka kuboneza urubyaro.
Ati « Babihariye abagore, kandi ni nabo bafite uburyo bwinshi bwo kuboneza urubyaro. Igituma abagabo batabyemera ni uko icyo gikorwa cyo kubaga (vasectomie) ari burundu, ko uwabazwe adashobona kuzongera gutera inda (kubyara) »
Yungamo ko haramutse habonetse ubundi buryo bwatuma abagabo bashobora kuba baboneza urubyaro kandi bakaba batera inda igihe bashakiye, benshi bakwemera.
Kananura asanga ubushakashatsi bukwiriye no kwita ku bushobozi bw’abagabo bo kuboneza urubyaro bitari ibya burundu, ati, «Aha niho abagore bazaruhuka inshinge n’ingaruka y’imisemburo baterwa »
Uburumbuke mu Rwanda, abagore bo mu mijyi, nibura umwe abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro bakaba 4.3.