Leta na Kiriziya barasabira urubyiruko kudahozwa ku nkeke yo gushaka

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda na Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi basaba ababyeyi bashyira igitutu ku rubyiruko ngo rushake kurekera aho kuko inkono ihira igihe.

“Rimwe ngo umusore yajujubijwe n’ababyeyi ku bijyanye no gushaka, abonye bamurembeje ategura inama y’ubukwe mu bagize umuryango, ikibazo cya mbere ababwira ko yiteguye kurongora, ariko nabo bagomba kwiga aho umugeni azava.

Iyi ni imwe mu nkuru ikomoza ku bishoboka mu muryango nyarwanda ku bijyanye n’igitutu gishyirwa ku rubyiruko ngo rushake, mu gihe narwo rugaragaza imbogamizi rukunze guhura nazo muri iyo nzira.

Majyambere Claude (izina ryahinduwe) yashakanye n’umugore we nyuma yuko nyina umubyara amushyizeho igitutu ko agomba kumwereka umukazana n’umwuzukuru, nk’umusore umaze imyaka itatu arangije kaminuza.

Uwo musore wari ufite imyaka 28 y’amavuko yaje gushaka nyuma y’amezi asaga atandatu abisabwa n’umubyeyi we. Majyambere yaje gutandukana n’uwo mugore nyuma y’imyaka itanu babana. Hari urujijo kuri benshi bibaza niba gutandukana kwabo byaraturutse ku gihe cy’amezi ane bamaranye baziranye mbere yo gushakana cyangwa niba hari ikindi cyabiteye.

Iby’iki kibazo gikomereye benshi mu rubyiruko, kinakomozwaho na Leta ndetse na Kiliziya Gatolika babona hari imyitwarire ikwiye ku mpande zombi.

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda avuga ko ababyeyi bakwiye korohera abana babo.

Agira ati “Dusaba ababyeyi ko bubaha umuhamagaro w’abato no kutabahutaza. Inkono ihira igihe wa muhanagaro we ukagenda wigaragaraza haba mu gushaka no kubaka urugo, haba mu mihamagaro inyuranye y’ubutumwa. Aba afite agaciro niyo mpamvu tuvuga ngo kugirango bamushyire ku nkeke bitume bamukoresha amakosa nicyo tubasaba kwirinda.

Kambanda akomeza avuga ko hari amwe mu magambo ababyeyi bakunze gukoresha.

Ati “Amaherezo yawe ni ayahe, mugenzi wawe yarashatse wowe bite?”

Asaba urubyiruko kutiheba, bacibwa intege n’ayo magambo, ahubwo akarusaba gukomezanya rukishyira hamwe, rugakomeza kugirana inama kuko ngo ari imwe mu nzira ituma bibonera ibisubizo.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco Rosemary Mbabazi na we yunga mu rya Kambanda.

Ati “Nkuko yabivuze ni ko tubibona muri sosiyete, hari ubwo ababyeyi batihangana kandi buri muntu agira igihe cye. Iyo wihutishije igihe cyawe kitaragera ni nko kubyara ibidashyitse. Nibyo rero twifuza ko ababyeyi bihanganira urubyiruko ahubwo bakaba abajyanama; bakabaha icyizere cyuko niba bidatinganye none ejo bizatungana.

Yungamo ati ” Ntabwo ari ingeso nziza, ntabwo twifuza ko urubyiruko ruhora ku nkeke , ariko n’urubyiruko rwumve ko rufite icyizere kuko rufite ubumenyi; rufite ejo hazaza heza ntibumve ko bihebye kuko ababyeyi babashyize ku nkeke, kuko hari ubwo udashobora kubuza abo babyeyi bayibahozaho, ariko ni ukubaka urubyiruko ngo rwige kwakira neza ngo batekereze mu buryo bukwiye.”

Aba bayobozi bombi basa n’abavuga ko urwo rubyiruko ruganirijwe neza bashyira bagafata icyemezo, kandi narwo bakarusaba gukomeza gutekereza ku mihamagaro yabo.

Ku ruhande rw’urubyiruko rwitabiriye forumu ya 19 y’urubyiruko Gatolika iherutse kubera i Kabgayi, ruvuga ko rukizitiwe no gushaka kuko rwugarijwe n’ubukene butuma rutabona ubushobozi bwo kuba rwagura ikibanza rwo rwubake, ibyo gutunga imiryango n’ibindi.

Hamwe na hamwe mu turere nka Musanze usanga iyo umukobwa arengeje imyaka 25 atarashaka byitwa ko yagumiwe. Mu bindi bice naho usanga abakobwa n’abasore babaho mu buzima bumeze nk’uko gushaka ku buryo hari abakurizamo kudashaka.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *