Kirehe: Ubuyobozi bwahagurukiye kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge

Yanditswe na Deus Ntakirutimana

 

Bamwe mu batuye Umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe bakunze kwirara mu kunywa no gucuruza inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge bavana mu bihugu bituriye ako karere, ubuyobozi bwahagurukiye icyo kibazo.

Impamvu y’izi mbaraga zo kurwanya ibiyobyabwenge muri uyu murenge, ni uko uhana imbibi n’ibihugu nka Tanzaniya iburasirazuba n’u Burundi mu majyepfo. Ibi bituma abaturage baturiye imipaka bakora ubucuruzi b’ibiyobyabwenge, bambukiranya imipaka rwihishwa.

Ubuyobozi bwatangaje ingamba bwafashe mu kiganiro « Urubuga rw’abaturage n’abayobozi » cya PAX PRESS, umuryango nyarwanda w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro cyabereye ku murenge wa Gatore, tariki ya 09/08/2022, ku munsi wahariwe inteko z’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatore, Oswald Ntagwabira, ubwo yari muri icyo kiganiro cyahuje inteko yafi ya zose zo mu murenge, yavuze ko nibura buri cyumweru, hafatwa abantu bari hagati y’icumi na 15 baba bakora inzoga zitemewe, ati, “Ni nako tuba turwanya urumogi, haba ku barucuruza cyangwa ku barunywa”.

Ku ruhande rw’abaturage basobanura iby’izi nzoga ndetse n’ibiyobyabwenge.

Mukaneza Epiphanie, umubyeyi w’abana batanu avuga ko inzoga zitemewe ziri hose mu murenge wa Gatore, ndetse no mu ntara yose y’Iburasirazuba. Ni kuva kera, kuko hashize nk’imyaka 15 iki kibazo acyumva mu buyobozi no mu itangazamakuru.

Ati “Benshi barafunzwe, abandi bamenerwa inzoga baba bakoze, ariko, ibiyobyabwenge byanze gushira mu karere kacu ka Kirehe”.

Zimwe muri izo nzoga zikomeje gufatwa

Agaruka ku ngaruka z’ibiyobyabwenge, avuga ko ari ibiyobyabwenge nkuko izina ryabwo ribivuga. Ababinyoye bata umutwe, barakena, bakora ibyaha byinshi harimo no gufunga igihe kirekire muri gereza. Ingo zibarizwa mo ibiyobyabwenge, zihora mu bukene budashira n’amakimbirane.

Ibiyobyabwenge byafashwe birangizwa

Kaneza Eugène avuga ko inzoga izo arizo zose ari ikibazo ku buzima bw’umuntu ndetse naho atuye.

Ati « Inzoga zirasindisha, zirakenesha, zica ubuzima. Uwashobora, zose yazireka. Izemewe ntizidufitiye akamaro, n’izi zitemewe nazo nta kamaro zifite, uretse kuyobya ubwenge ».

Kaneza yerekana ko igituma inzoga zitemewe zikorwa hirya no hino haba muri Gatore cyangwa ahandi hose mu gihugu, ari uko zigura amafranga make, kandi zikaba zikorwa hatitaweho ubuziranenge n’isuku,

Ati “Gufata umusemburo w’amandazi n’isukari bigakorwamo inzoga, birashoboka ko byoroshye kuyikora, ariko ingaruka zayo nizo mbi cyane”.

Ubuyobozi bwerekana ko izo nzoga zitemewe biciye mu kuzimena

Amakimbirane yo mu ngo ahemberwa n’ibiyobyabwenge

Ubuyobozi by’umurenge wa Gatore buvuga yuko izi nzoga zitemewe zihembera amakimbirane mu ngo. Bwungamo ko ibiyobyabwenge ari uburozi ku baturage ndetse no kuri buri muntu uzinywa. Ayo  makimbirane yo mu ngo, kenshi na kenshi aturuka n’ukutumvikana hagati y’umugabo n’umugore. Iyo rero umwe muri bo aba yanyweye  izo nzoga, aba yataye umutwe, ameze nk’umurwayi wo my mutwe. Igikurikira ho ni amahane ashobora kuvabo ibyaha by’ubwicanyi.

Ubuyobozi mu bufatanye bwo kurwanya izo nzoga

Inzoga zikorwa mu murenge wa Gatore zifite amazina menshi. Urugero ni nk’umuzefaniya, umugorigori n’imbudika. Aya mazina aba afite icyo ashaka kuvuga yerekana ingaruka ku bazinywa. Umuzefaniya n’ikiyobwabyenge cy’abarokore kuko kiba gifite umutobe ariko usembuye. Naho umugorigori n’imbudika, abazinywa baba bazi neza uko zica n’uko zikorwa. Ahandi mu gihugu, izo nzoga zirahari nk’iyo bita « umunyazankende » itera ibisazi kubayigotomeye ho.

Abatutage baganirizwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’izo nzoga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *